Somera Bibiriya kuri Telefone
Samusoni yongera kugomera Abafilisitiya arabica
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko hahise iminsi, mu isarura ry’ingano Samusoni ajya gusura umugore we amuzaniye umwana w’ihene yibwiye ko asanga umugore we ku murēre, ariko sebukwe ntiyamukundira ko ajyayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Sebukwe aramubwira ati “Ni ukuri nagize ngo waramwanze rwose, ni cyo cyatumye mushyingira mugenzi wawe. Mbese murumuna we ntamuruta ubwiza? Ndakwinginze, abe ari we ujyana mu cyimbo cye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Samusoni arababwira ati “Kuri ubu noneho nta rubanza rw’Abafilisitiya ruzanjyaho, nimbagirira nabi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Samusoni aragenda afata ingunzu magana atatu, yenda amafumba y’umuriro, izo ngunzu azifatanya imirizo ayihambiranya n’ifumba y’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze akongeza amafumba, arazikungagiza aziroha mu mirima y’ingano y’Abafilisitiya, inkongi iratwarana hose si mu miba, si mu ngano zidatemye, si mu myelayo, byose birakongoka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze Abafilisitiya barabaza bati “Ni nde wakoze ibyo?” Baravuga bati “Ni Samusoni umukwe w’Umutimuna, kuko yatwaye umugore we akamushyingira mugenzi we.” Abafilisitiya baherako barazamuka batwika uwo mugore na se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko Samusoni arababwira ati “Ubwo mubigenjeje mutyo, ni ukuri nzabahōra kandi mbirangije nzarorera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko arabatikiza cyane yica benshi, maze aba mu isenga y’igitare cya Etamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Hanyuma Abafilisitiya barazamuka bagandika i Buyuda, badendeza i Lehi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abayuda baravuga bati “Ni iki kibazanye kudutera?” Barabasubiza bati “Twazanywe no kuboha Samusoni, ngo tumugire nk’uko yatugize.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Abayuda ibihumbi bitatu baherako baramanuka, basanga Samusoni muri ya senga y’igitare cya Etamu, baramubaza bati “Mbese ntuzi ko Abafilisitiya badutwara? Ibyo wadukoreye ni ibiki?” Arabasubiza ati “Nk’uko bankoreye, ni ko nanjye nabakoreye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Baramubwira bati “Tumanuwe no kukuboha ngo tugutange mu maboko y’Abafilisitiya.” Samusoni arababwira ati “Nimundahire yuko ubwanyu mutari bunsumire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Baramusubiza bati “Oya, ahubwo turakuboha tukudadire tubagushyire, ariko ni ukuri ntituri bukwice.” Bamubohesha imigozi mishya ibiri, baramuzamukana bamukuye muri icyo gitare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ageze i Lehi, Abafilisitiya bamusanganiza urusaku. Maze umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane, imigozi yari imudadiye amaboko ihinduka nk’imigwegwe ishiririye, ibimuhambiriye biradohoka bimuva ku maboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko abona igufwa ry’umusaya w’indogobe, ararisingira aryicisha abantu igihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko Samusoni aravuga ati “Erega umusaya w’indogobe, ibirundo n’ibirundo, Umusaya w’indogobe nywicishije abantu igihumbi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko amaze kuvuga atyo ajugunya umusaya wari mu ntoki ze, kandi aho hantu hitwa i Ramatilehi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Agwa umwuma cyane atakambira Uwiteka aramubwira ati “Wadukirishije ukuboko k’umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y’abatakebwe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko Imana ifukura iriba i Lehi amazi aradudubiza, nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka. Ni cyo cyatumye hahimbwa Enihakore, hari Lehi na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko amara imyaka makumyabiri, mu gihe cy’Abafilisitiya, ari umucamanza w’Abisirayeli.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: