Somera Bibiriya kuri Telefone
Mika yiremera ibishushanyo bisengwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hariho umugabo wo mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu witwaga Mika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yabwiye nyina ati “Bya bice by’ifeza igihumbi n’ijana wibwe bigatuma uvumana nkumva uvumana, ndabifite ni jye wabyibye.” Nyina aravuga ati “Umwana wanjye nahirwe ku Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko asubiza nyina bya bice by’ifeza igihumbi n’ijana, nyina aravuga ati “Ni ukuri izi feza mfite mu ntoki nzereje Uwiteka, kugira ngo umuhungu wanjye azikoreshemo igishushanyo kibajwe n’igishushanyo cy’ibyuma biyagijwe, noneho ndazigushubije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Amaze gusubiza nyina izo feza, nyina yenda ibice by’ifeza magana abiri abishyira umucuzi, azikoramo igishushanyo kibajwe n’igishushanyo cy’ibyuma biyagijwe, nuko biba mu nzu ya Mika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi uwo mugabo Mika yari afite inzu yitaga iy’imana, aremesha efodi na terafimu, yereza umwe wo mu bahungu be, ngo abe umutambyi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, umuntu wese yakoraga icyo ashatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
I Betelehemu y’i Buyuda habagayo umusore w’Umulewi wo mu muryango wa Yuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bukeye ava muri uwo mudugudu w’i Betelehemu y’i Buyuda, ajya gushaka aho yasuhukira ajya mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu. Nuko akigenda arasukira kwa Mika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mika aramubaza ati “Uraturuka he?” Aramusubiza ati “Ndi Umulewi w’i Betelehemu y’i Buyuda, kandi ndagenda nshaka aho nasuhukira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mika aramubwira ati “Ihamiraho umbere data n’umutambyi, nanjye nzajya nguha ibice by’ifeza cumi mu mwaka n’imyambaro n’ibyokurya.” Nuko uwo musore w’Umulewi ajya mu rugo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
yemera kubana na Mika, amubera nk’umwana we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bukeye Mika yeza uwo Mulewi ahinduka umutambyi we, akaba mu rugo rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Mika aherako aravuga ati “None menye ko Uwiteka azangirira neza, kuko mfite Umulewi ho umutambyi.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: