Somera Bibiriya kuri Telefone
Abadani banyaga Mika ibishushanyo bye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi icyo gihe umuryango w’Abadani wishakiraga gakondo yo guturamo, kuko ari bo bari batarayihabwa mu miryango y’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abadani batuma abantu b’intwari batanu bo mu muryango wabo, bava i Sora na Eshitawoli bajya gutata igihugu kucyitegereza. Barababwira bati “Nimugende mwitegereze igihugu uko kimeze.” Baragenda, bageze mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu kwa Mika, bararayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko ubwo bari hafi yo kwa Mika bamenya ijwi rya wa musore w’Umulewi, barahindukira baramubaza bati “Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Uhafite iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Arabasubiza ati “Nimwumve uko Mika yangiriye, yansezeranije ibihembo mba umutambyi we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Baherako baramubwira bati “Turakwinginze usobanuze Imana ko tuzahirwa mu rugendo rwacu turimo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwo mutambyi arabasubiza ati “Nimugende amahoro. Urwo rugendo mugenda ruzaragirwa n’Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abo bagabo batanu baragenda bagera i Layishi, bitegereza abantu baho babona bituriye amahoro, nk’uko ingeso z’Abasidoni zari ziri, bari abanyetuza n’abanyamahoro. Muri icyo gihugu nta wabagiriraga nabi kuko batatwarwaga, bari kure y’Abasidoni ntibīfatanyaga n’abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko abo batasi bagarutse muri bene wabo i Sora na Eshitawoli, bene wabo barabaza bati “Muzanye nkuru ki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Barababwira bati “Nimuhaguruke tubatere, kuko tumaze kureba igihugu, kandi dusanze ari cyiza cyane. Mbese muracyicajwe n’iki? Mwe kugira ubute bwo kujya guhindūra igihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nimugenda, muzasanga abantu biraye, igihugu ni kigari, Imana yakibagabije, kandi ni igihugu kidakennye ibyo mu isi byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abo bagabo magana atandatu bo mu muryango wa Dani bava i Sora na Eshitawoli bitwaje intwaro zo kurwanisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Barazamuka bagandika i Kiriyatiyeyarimu y’i Buyuda. Ni cyo cyatumye aho hantu hari inyuma y’i Kiriyatiyeyarimu, bahita Mahanedani na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bava aho ngaho, bajya mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu, bagera no kwa Mika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko abo bagabo batanu bari baragiye gutata igihugu cy’i Layishi, baterura amagambo babwira bene wabo bati “Muzi ko muri uru rugo harimo efodi na terafimu n’igishushanyo kibajwe n’ikiyagijwe? Nuko noneho nimutekereze icyo mukwiriye gukora.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bakeberezaho bagera ku nzu y’uwo musore w’Umulewi mu rugo rwa Mika, bamubaza uko ameze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi abo bagabo magana atandatu bo muri bene Dani bari bahagaze ku irembo mu muharuro, bitwaje intwaro zo kurwanisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko ba bagabo batanu bari bagiye gutata igihugu baraza binjira mu rugo, basahura igishushanyo kibajwe na efodi na terafimu n’igishushanyo kiyagijwe, kandi umutambyi yari ahagaze ku irembo mu muharuro, hamwe n’abo bagabo magana atandatu bitwaje intwaro zo kurwanisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Binjira mu rugo rwa Mika. Bagisahura igishushanyo kibajwe na efodi na terafimu n’igishushanyo kiyagijwe, umutambyi arababaza ati “Muragira ibiki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Baramusubiza bati “Ceceka upfuke umunwa tujyane, utubere umubyeyi n’umutambyi. Mbese ikikubereye icyiza ni ikihe? Ni ukuba umutambyi w’urugo rw’umuntu umwe, cyangwa kuba umutambyi w’umuryango n’ubwoko bwa Isirayeli?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko umutambyi yishima mu mutima we, ajyana efodi na terafimu n’igishushanyo kibajwe, agenda hagati y’abo bantu bamushagaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko barahindukira baragenda, bīmiriza abana bato imbere, n’amatungo n’ibintu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Bicumyeho akarere bavuye kwa Mika, abantu bo mu ngo zegeranye n’urwa Mika baraterana, baraza basesekara kuri bene Dani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
barabakabukana. Abadani barakebuka babaza Mika bati “Ubaye iki gitumye uzana igitero kingana gityo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Arabasubiza ati “Ni uko mwanyaze imana zanjye niremeye n’umutambyi wanjye, mukabijyana. Hari icyo nsigaranye? None murambaza ngo ‘Mbaye iki?’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Abadani baramusubiza bati “Ntiwongere kuvuga muri twe, hatagira abanyaburakari babasumira, bakakwicana n’abo mu rugo rwawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko Abadani barigendera. Mika abonye ko bamurushije amaboko arahindukira asubira iwe.
Abadani batera Abasidoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko Abadani bajyana ibyo Mika yaremye n’umutambyi yari afite, bagera i Layishi mu bantu b’abanyetuza bari amahoro, babīcisha inkota, batwika n’umudugudu wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi nta murengezi wabonetse ngo awutabare, kuko wari kure y’i Sidoni kandi nta muntu n’umwe bari bafatanije, hari mu kibaya gihereranye n’i Betirehobu. Nuko Abadani bubakayo umudugudu bawuturamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bawuhimba i Dani bawitiriye sekuruza Dani wabyawe na Isirayeli, ariko ubwa mbere uwo mudugudu witwaga Layishi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko Abadani bishingira icyo gishushanyo kibajwe, kandi Yonatani mwene Gerushomu umuhungu wa Mose we n’abahungu be, bari abatambyi b’umuryango wa Dani kugeza igihe igihugu cyanyagiwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nuko bashinga icyo gishushanyo kibajwe Mika yaremye, gihamaho kumara igihe cyose inzu y’Imana yabereye i Shilo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: