Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyabaye ku Mulewi n’umugore we
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Muri iyo minsi nta mwami Abisirayeli bari bafite. Nuko hariho Umulewi wasuhukiye mu gihugu cyo hirya y’imisozi miremire ya Efurayimu, ashaka umugore i Betelehemu y’i Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bukeye umugore we aramuhararuka akajya asambana, arahukana ajya kwa se i Betelehemu y’i Buyuda, amarayo amezi ane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bukeye umugabo we arahaguruka, aramukurikira ari kumwe n’umugaragu we n’indogobe ebyiri, amubwira ineza kugira ngo amucyure. Nuko umugore amujyana mu nzu ya se. Sebukwe amubonye amusanganira yishima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko sebukwe, se w’uwo mukobwa aramusibya, amarana na we iminsi itatu, bararya baranywa bararayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko ku munsi wa kane bazinduka mu gitondo kare, nuko uwo mugabo arahaguruka ngo agende. Se w’umukobwa abwira umukwe we ati “Enda agatsima usegure umutima, mubone kugenda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko baricara baranywa barasangira, se w’umukobwa abwira umukwe we ati “Ndakwinginze rara hano iri joro, unezerwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwo mugabo arahaguruka ngo agende, ariko sebukwe aramwinginga ngo yongere kurara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ku munsi wa gatatu azinduka mu gitondo kare ngo agende. Se w’umukobwa aravuga ati “Ndakwinginze tuza, twiriranwe tugeze ko bwira.” Nuko barasangira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umunsi ukuze, uwo mugabo ahagurukana n’umugore we n’umugaragu we ngo bagende. Sebukwe, se w’umukobwa aramubwira ati “Dore burije, ndabinginze murare hano ijoro riraguye. Rara hano unezerwe, maze mu gitondo cya kare uzatahe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko uwo mugabo ntiyemera kurara, arahaguruka arigaba agera ahateganye n’i Yebusi (ari yo Yerusalemu). Yari afite indogobe ebyiri ziriho amatandiko, umugore we na we bari kumwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bagera i Yebusi umunsi ukuze, nuko umugaragu abwira shebuja ati “Ndakwinginze ngwino dukebereze aha, tujye gucumbika muri uyu mudugudu w’Abayebusi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko shebuja aramubwira ati “Ntituri bukebereze mu mudugudu w’abanyamahanga utari uw’Abisirayeli, ahubwo twambuke dufate i Gibeya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze abwira umugaragu we ati “Ngwino twegere umudugudu umwe muri iyo, turare i Gibeya cyangwa i Rama.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko barakomeza baragenda, izuba ribarengeraho bageze bugufi bw’i Gibeya y’Ababenyamini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bakebereza aho, bajya gucumbika i Gibeya. Agezeyo yicara mu nzira y’igihogere cy’umudugudu, kuko ari nta wemeye kubacumbikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko muri uwo mugoroba haza umusaza uvuye mu murima aho yakoraga, yari umunyagihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu wasuhukiye i Gibeya, ariko bene uwo mudugudu bari Ababenyamini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yubura amaso ye abona umugenzi mu nzira y’igihogere cy’umudugudu, uwo musaza aramubaza ati “Urava he ukajya he?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Aramusubiza ati “Turava i Betelehemu y’i Buyuda, tukajya mu gihugu cyo hirya y’imisozi miremire ya Efurayimu. Ni yo naturutse njya i Betelehemu y’i Buyuda, none ndajya mu nzu y’Uwiteka kandi nta muntu wanyakiriye ngo anjyane iwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko dufite inganagano n’ibyokurya by’indogobe zacu, kandi hariho umutsima na vino byo kumpazanya n’umuja wawe n’umuhungu uri hamwe n’abagaragu bawe, nta cyo dukennye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwo musaza aravuga ati “Shyitsa umutima mu nda, kandi ibyo ukennye byose abe ari jye bibazwa, ariko mwe kurara mu nzira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko abashyira mu rugo rwe, agaburira indogobe z’uwo mugabo, boga ibirenge maze bararya baranywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko bakinezerewe haza abanyamudugudu b’ibigoryi bagota inzu impande zose, bakomanga ku rugi bavugana n’uwo musaza nyir’urugo bati “Sohora uwo mugabo winjiye mu wawe, kugira ngo tumumenye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwo mugabo nyir’urugo arasohoka arababwira ati “Reka bene data ndabinginze, mwe gukora icyaha gisa gityo! Ubwo uyu mugabo yinjiye mu nzu yanjye, mwe kugira ubupfu bungana butyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Dore nguyu umukobwa wanjye w’inkumi n’umugore w’uyu mugabo, abo ni bo nsohora namwe mubonone, mubagire uko mushaka, ariko uyu mugabo mwe kumugirira iby’isoni nke bene ibyo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko abo bagabo banga kumwumvira. Nuko uwo mushyitsi afata umugore we aramubazanira, baramumenya, baramwonona bakesha ijoro, umuseke utambitse baramurekura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko mu museke, uwo mugore aragaruka agwa ku muryango w’inzu y’uwo musaza, aho shebuja yari acumbitse, burinda bucya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko shebuja abyuka mu gitondo akingura urugi rw’inzu, arasohoka ngo agende. Nuko asanga uwo mugore acuze umurambo ku muryango, intoki ze ziri mu irebe ry’umuryango.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Aramubwira ati “Haguruka tugende”, ariko ntiyakoma. Aherako aramuterura amushyira ku ndogobe ye. Nuko uwo mugabo aherako arataha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ageze iwe ashyira intumbi y’umugore we mu nzu, yenda icyuma, amucagagura ingingo zose mo ibice cumi na bibiri, abyohereza mu bihugu bya Isirayeli byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko ababibonye bose baravuga bati “Ibintu bimeze bitya ntabwo byigeze gukorwa cyangwa kuboneka, uhereye umunsi Abisirayeli baviriye muri Egiputa kugeza ubu. Nuko nimubitekereze mubigire inama, mubivuge.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: