Somera Bibiriya kuri Telefone
Marayika w’Uwiteka ahanira abantu i Bokimu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma marayika w’Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Namwe ntimugasezerane na bene icyo gihugu, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’ Ariko ntimwanyumviye. Ni iki cyatumye mukora mutyo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nanjye ni cyo gituma mvuga nti ‘Sinzabirukana imbere yanyu, ahubwo bazababera nk’amahwa ahanda mu mbavu, kandi imana zabo zizababera umutego.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Marayika w’Uwiteka amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo, abantu batera hejuru n’amajwi arenga, bararira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Aho hantu bahita i Bokimu, batambirirayo Uwiteka ibitambo.
Gupfa kw’abo mu gihe cya Yosuwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Yosuwa arangije gusezerera Abisirayeli, baragenda umuntu wese ajya muri gakondo ye kuyihindūra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy’abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko Yosuwa mwene Nuni umugaragu w’Uwiteka apfa amaze imyaka ijana n’icumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatiheresi mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu, mu ruhande rw’ikasikazi rw’umusozi witwa Gāshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Hanyuma ab’icyo gihe bose na bo barapfa basanga ba sekuruza. Abo bakurikirwa n’ab’ikindi gihe bakura batazi Imana, haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli.
Abisirayeli batandukana n’Imana, irabahana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka bakorera Bāli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa, bakurikira izindi mana z’abanyamahanga babakikije bakazipfukamira, barakaza Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko bimūra Uwiteka bakorera Bāli na Ashitaroti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze umujinya w’Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abagabiza abanyazi kubanyaga kandi abahāna mu babisha babo babakikije, bituma batakibasha guhagarara imbere y’ababisha babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Aho bajyaga hose Uwiteka yabatezaga ibyago nk’uko yababwiye akabarahira, bariheba cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze Uwiteka ahagurutsa abacamanza, babakiza amaboko y’ababanyagaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko banga kumvira abacamanza babo, ahubwo bararikira izindi mana bakazipfukamira bakayoba vuba. Bavuye mu ngeso ba sekuruza bagendanaga bumvira amategeko y’Uwiteka, ariko bo ntibagenjeje batyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n’umucamanza wese, akabakiza amaboko y’ababisha babo mu gihe cy’uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n’ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko kandi iyo umucamanza yamaraga gupfa, basubiraga inyuma bakarusha ba sekuruza kwiyonona, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazipfukamira. Ntabwo baroreraga imirimo yabo mibi, ahubwo bakīnangira imitima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko umujinya w’Uwiteka ukongēra Abisirayeli, akavuga ati “Ubu bwoko bwishe isezerano ryanjye nasezeranye na ba sekuruza, bwanga kunyumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nanjye sinzongera kwirukana imbere yabo irindi shyanga ryose mu yasigaye Yosuwa amaze gupfa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
kugira ngo Abisirayeli mbageragereshe ayo mahanga, ndebe ko bakomeza kugendera mu nzira z’Uwiteka nk’uko ba sekuruza bazigenderagamo, cyangwa ko bakwanga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ni cyo cyatumye Uwiteka asigaza ayo mahanga ntayirukane vuba, kandi ntayagabize Yosuwa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: