Somera Bibiriya kuri Telefone
Abisirayeli bitura Ababenyamini inabi bakoze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Abisirayeli bose bava mu midugudu yabo, barema iteraniro. Nuko iteraniro ryabo riteranira icyarimwe i Misipa imbere y’Uwiteka bavuye mu gihugu cyose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, hamwe n’abo mu gihugu cy’i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze abatware b’abantu bose b’imiryango y’Abisirayeli yose biyerekanira mu iteraniro ry’ubwoko bw’Imana, abagabo uduhumbi tune bigenza bitwaje inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
(Kandi Ababenyamini bari bumvise ko Abisirayeli bazamutse, bagiye i Misipa.) Nuko Abisirayeli barabaza bati “Tubwire uko icyo cyaha cyakozwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Umulewi, umugabo w’uwo mugore bishe arabasubiza ati “Nari ngeze i Gibeya y’Ababenyamini, ncumbikayo ndi kumwe n’umugore wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze nijoro ab’i Gibeya barantera, bagota inzu narimo, bashakaga kunyica ubwanjye, kandi umugore wanjye baramwonona arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ndamuzana mucagaguramo ibice, mperako mbyohereza mu gihugu cyose cya gakondo y’Abisirayeli, kuko bakoze icyaha cy’ubusambanyi kandi kizira mu Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mwa Bisirayeli mwese mwe, nimwuzuze inama muvuge icyo muzakora.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abantu bose baherako bahagurukira icyarimwe baravuga bati “Nta muntu n’umwe muri twe uzinjira mu ihema rye cyangwa uzataha mu rugo rwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ahubwo tuzagirira ab’i Gibeya, tuhatere uko ubufindo butweretse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi tuzatoranya abagabo cumi mu bantu ijana tubakuye mu miryango yose y’Abisirayeli, kandi dutore ijana mu bantu igihumbi, n’igihumbi mu bantu inzovu bo kwikorera amahamba y’ingabo, kugira ngo nibagera i Gibeya y’Ababenyamini, babīture inabi y’ubupfu bakoze mu Isirayeli bwose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Abisirayeli bose bateranira kurwanya uwo mudugudu bahuje umutima, baba nk’umuntu umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze imiryango y’Abisirayeli ituma abantu mu muryango w’Ababenyamini hose, barabaza bati “Icyo cyaha cyabonetse muri mwe ni icy’iki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Noneho nimuduhe abo bagabo b’ibigoryi bari i Gibeya, tubice dukure icyaha muri Isirayeli.” Ariko Ababenyamini banga kumvira Abisirayeli bene wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko Ababenyamini bavuye mu midugudu, yabo biteraniriza i Gibeya ngo bajye kurwana n’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze uwo munsi babara Ababenyamini bavuye mu midugudu yabo, abagabo bitwaje inkota inzovu ebyiri n’ibihumbi bitandatu, udashyizeho abaturage b’i Gibeya, abagabo magana arindwi batoranijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi muri abo bantu bose harimo abagabo batoranijwe magana arindwi batwarira imoso, umuntu wese muri bo yashoboraga kurekura umuhumetso, ntabe yahusha n’agasatsi atagahamije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abisirayeli babazwe bari abagabo bitwaje inkota inzovu enye Ababenyamini batarimo, abo bose bari ingabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko Abisirayeli barahaguruka bajya i Beteli, bagisha Imana inama barabaza bati “Ni nde uzatubanziriza kurwana n’Ababenyamini?” Uwiteka arabasubiza ati “Abayuda ni bo bazabanzayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze Abisirayeli bibatura mu gitondo, bagandika hafi y’i Gibeya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Abisirayeli batera Ababenyamini, birema ingamba i Gibeya ngo babarwanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze uwo munsi Ababenyamini bava i Gibeya, batikiza Abisirayeli bahasiga imirambo inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko abantu ba Isirayeli bisubiramo, bongera kwirema ingamba aho bari baziremeye ubwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Abisirayeli barazamuka baririra imbere y’Uwiteka kugeza nimugoroba, babaza Uwiteka bati “Twongere kurwana n’Ababenyamini bene wacu?” Uwiteka arabasubiza ati “Nimwongere mubatere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Maze ku munsi wa kabiri Abisirayeli bongera kwegera Ababenyamini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko uwo munsi Ababenyamini barabatera, bongera koreza abantu bahasiga imirambo inzovu imwe n’ibihumbi munani, abo bose bari ingabo zitwaje inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko ingabo z’Abisirayeli zose n’abantu bose barazamuka bajya i Beteli, bicara imbere y’Uwiteka barira, biyiriza ubusa uwo munsi bageza nimugoroba. Kandi batambira imbere y’Uwiteka ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Maze Abisirayeli bagisha Uwiteka inama. (Kandi muri iyo minsi isanduku y’isezerano ry’Uwiteka yari ihari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
na Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni ni we wahagararaga imbere yayo.) Maze Abisirayeli babaza Uwiteka baravuga bati “Twongere kujya kurwana n’Ababenyamini bene wacu kandi, cyangwa se turekere aho?” Uwiteka aravuga ati “Mubatere kuko ejo nzababagabiza mukabanesha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko Abisirayeli bashyira abantu mu bico impande zose z’i Gibeya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko ku munsi wa gatatu Abisirayeli batera Ababenyamini, birema ingamba i Gibeya nk’ubwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ababenyamini babonye Abisirayeli barabasanganira, barabashukashuka ngo bave ku mudugudu, batangira gutsinda abantu babīca nk’ubwa mbere, babīcira mu mirima no mu nzira y’igihogere ijya i Beteli no mu nzira y’i Gibeya, mu Bisirayeli hapfa abantu nka mirongo itatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ababenyamini baravuga bati “Turabanesheje nk’ubwa mbere!”
Ababenyamini bicwa cyane Ariko Abisirayeli baravuga bati “Twiruke tubashukashuke bave ku mudugudu bajye mu nzira z’ibihogere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko Abisirayeli bose bava aho bari bari, birema ingamba i Bālitamari, ariko Abisirayeli bari mu bico babyuka aho bari bari i Māregeba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nuko haza abantu inzovu imwe batoranijwe mu Bisirayeli bose, batera i Gibeya baravungagurana cyane, ariko Ababenyamini bari batazi ko ibyago bibari bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Uwiteka atsinda Ababenyamini imbere y’Abisirayeli, maze uwo munsi Abisirayeli boreza Ababenyamini inzovu ebyiri n’ibihumbi bitanu n’ijana, kandi abo bose bari ingabo zitwaje inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nuko Ababenyamini bakeka ko Abisirayeli baneshejwe, kuko Abisirayeli bashukashukaga Ababenyamini, basubira inyuma kuko bari biringiye abo bari bashyize mu bico bugufi bw’i Gibeya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nuko abaciye igico bahuta gusakiza i Gibeya, bajya imbere barimbuza umudugudu wose inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Abisirayeli bose bari basezeranye ikimenyetso n’abaciye igico, yuko bazacana ikome, umwotsi ugatumbagira mu mudugudu nk’igicu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Nuko Abisirayeli biyegura mu ntambara, maze Ababenyamini batangira kubakubita inkota, bica mu Bisirayeli abantu nka mirongo itatu, kuko bibwiraga ko babanesheje nko muri ya ntambara ya mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Ariko umwotsi utangiye gutumbagira mu mudugudu nk’igicu, Ababenyamini barakebuka babona umudugudu wose ugurumana, umwotsi utumbagira mu kirere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Nuko Abisirayeli barabahindukirana Ababenyamini barumirwa, kuko babonye ibyago bibagezeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Nuko baha Abisirayeli ibitugu, baromboreza inzira yose ijya mu butayu, ariko ingabo zibarya isataburenge, kandi izivuye mu mudugudu ziboreka hagati muri iyo nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Maze bagota Ababenyamini barabirukana, babaribatira aho bashakaga kuruhukira, babageza ahateganye n’i Gibeya iburasirazuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Hapfa Ababenyamini inzovu imwe n’ibihumbi munani, abo bose bari abantu b’intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Muri ba bandi bahaye Abisirayeli ibitugu, bagahungira mu nzira ijya mu butayu kugira ngo bagere ku gitare cya Rimoni, babīcamo abantu ibihumbi bitanu babatsotsobera mu nzira z’ibihogere, bakomeza kubarya isataburenge babageza i Gidomu, bicirayo abandi ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Nuko abapfuye uwo munsi bose bo mu Babenyamini, bari abantu bitwaje inkota inzovu ebyiri n’ibihumbi bitanu, abo bose bari intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Mu bari bahungiye mu butayu, abantu magana atandatu bagera ku gitare cya Rimoni bamarayo amezi ane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Abisirayeli bahindūrana mu Babenyamini, bicisha inkota abo mu mudugudu bose n’amatungo, batsemba n’ibintu byabo kandi imidugudu basangaga barayitwika yose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: