Somera Bibiriya kuri Telefone
Gideyoni anesha ingabo z’Abamidiyani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yerubāli ari we Gideyoni n’abantu bose bari kumwe na we, bazinduka mu gitondo kare bajya kugandika ku isōko ya Harodi, kandi ingando z’Abamidiyani zari ikasikazi yaho mu kibaya giteganye n’umusozi More.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisirayeli batanyirariraho bati ‘Amaboko yacu ni yo yadukijije.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
None genda ujye imbere y’ingabo urangurure uti ‘Utinya wese muri mwe agahinda umushyitsi, nave ku musozi Galeyadi atahe.’ ” Nuko abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri barataha, hasigara inzovu imwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka aherako abwira Gideyoni ati “Abantu baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo. Nuko uwo ndi bukubwire ko ari we mujyana abe ari we mujyana, kandi uwo ndi bukubwire nti ‘Ntimujyane’, ntagende.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko amanukana n’abo bantu bajya ku mugezi. Uwiteka abwira Gideyoni ati “Umuntu wese uri bujabagize amazi ururimi nk’imbwa umushyire ukwe, kandi uri bunywe apfukamye umushyire ukwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umubare w’abanywesheje amashyi uba magana atatu, ariko abandi bose banyoye bapfukamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu magana atatu banywesheje amashyi ni bo nzabakirisha, kuko nkugabije Abamidiyani. Nuko abandi bose nibasubire iwabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abo magana atatu benda impamba za bagenzi babo n’amakondera, maze Gideyoni yohereza Abisirayeli bandi bose mu mahema yabo, ariko we asigarana n’abo magana atatu. Kandi urugerero rw’Abamidiyani rwari hepfo ye mu kibaya.
Imana igira Gideyoni inama yuko bazarwana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ijoro ry’uwo munsi Uwiteka aramubwira ati “Haguruka, umanuke ujye mu rugerero rwabo kuko mbakugabije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi niba utinya kumanuka, jyana n’umugaragu wawe Pura muri urwo rugerero,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
mwumve ibyo bavuga uhereko ugire imbaraga. Nuko manuka ujye mu rugerero.” Amanukana n’umugaragu we Pura bagera mu ngabo za mbere zari zirinze urugerero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abamidiyani n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba, bari bararaye mu kibaya basa n’irumbo ry’inzige, n’ingamiya zabo zitabarika bingana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Gideyoni agezeyo yumva umuntu arotorera mugenzi we ati “Umva ye, narose inzozi mbona irobe rya sayiri ritembagara mu rugerero rw’Abamidiyani ryikubita ku ihema, iryo hema riherako rigwa rigaramye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mugenzi we aramusubiza ati “Nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasi umugabo wo mu Bisirayeli. Imana yamugabije Abamidiyani n’ingabo zabo zose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko Gideyoni yumvise izo nzozi n’uko zisobanuwe ashima Imana, asubira mu ngando z’Abisirayeli arababwira ati “Nimuhaguruke kuko ingabo z’Abamidiyani Uwiteka yazitugabije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko abo bagabo uko ari magana atatu abagabanyamo imitwe itatu, umuntu wese amuha ikondera n’ikibindi kirimo ubusa, bashyiramo urumuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Arababwira ati “Mundebereho, uko ngira namwe abe ari ko mugira. Ningera ku ngabo za mbere munyitegererezeho, ibyo mubona ngira abe ari ko mugira namwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko nimvuza ikondera n’abo turi kumwe, namwe muhereko muvuze amakondera mu mpande zose z’urugerero, muvuge muti ‘Ku bw’Uwiteka na Gideyoni.’ ”
Abamidiyani batatana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko Gideyoni n’abantu ijana bari kumwe bagera mu ngabo za mbere mu kavamashyiga, bari bagejeje igihe abarinzi bahinda abandi, baherako bavuza amakondera, bamenagura ibibindi bari bafite mu ntoki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko iyo mitwe itatu ivugiriza icyarimwe amakondera, bamenagura ibibindi, bazunguza imuri n’ukuboko kw’imoso bafashe amakondera mu kuboko kw’iburyo, bayavuza barangurura bati “Inkota y’Uwiteka na Gideyoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umuntu wese ahagarara aho ageze bakubye urugerero rw’Abamidiyani, ingabo zabo zose zicikamo igikuba, ziravurungana zirahunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko abo bantu magana atatu bakomeza kuvuza amakondera. Uwiteka atera Abamidiyani gusubiranamo bicanya inkota, nuko ingabo zisigaye zirahunga zigera i Betishita ku nzira ijya i Zerera, no mu rugabano rwa Abeli Mehola hateganye n’i Tabati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Abisirayeli bo mu Bunafutali n’abo mu Bwasheri n’abo mu Bumanase bose, bateranira hamwe bakurikira Abamidiyani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi Gideyoni atuma impuruza mu gihugu cyose cy’imisozi ya Efurayimu kubabwira ngo bamanuke batere Abamidiyani, babatangirire ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara. Nuko Abefurayimu bose baraterana, babategera ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Bafata abatware babiri b’Abamidiyani, Orebu na Zēbu. Orebu bamwicira ku gitare cya Orebu, Zēbu bamwicira mu rwengero rwa vino rwa Zēbu, bakurikira Abamidiyani, maze bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu n’icya Zēbu hakurya ya Yorodani.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: