Somera Bibiriya kuri Telefone
Abimeleki yica bene se bose, Yotamu wenyine arokoka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abimeleki mwene Yerubāli ajya i Shekemu kwa ba nyirarume, avugana na bo n’abo mu rugo rwa sekuru ubyara nyina arababwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ndabinginze mumbarize ab’i Shekemu bose muti ‘Icyabamerera neza ni uko mwatwarwa n’abahungu ba Yerubāli bose uko ari mirongo irindwi, cyangwa ni uko mwatwarwa n’umwe?’ Kandi mwibuke ko ndi amaraso yanyu, kandi ndi ubura bwanyu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ba nyirarume bamuvugira ayo magambo yose imbere y’ab’i Shekemu bose, ab’i Shekemu bumva bemeye gukurikira Abimeleki baravuga bati “Koko ni mwishywa wacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko bamuha ibice by’ifeza mirongo irindwi bakuye mu ndaro ya Bāliberiti, Abimeleki abigurira abantu b’inguguzi bakubagana, baramukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ajya kwa se kuri Ofura asanga bene se bateraniyeyo, ari bo bene Yerubāli. Bose uko ari mirongo irindwi abicira ku gitare, ariko Yotamu umuhererezi wa Yerubāli ararokoka, kuko yari yihishe.
Yotamu abacira umugani w’umwami w’ibiti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko abagabo bose b’i Shekemu bateranira hamwe n’ab’inzu ya Milo bose, barahaguruka bimikira Abimeleki i Shekemu munsi y’igiti cy’umwela, cyari cyateweho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Rubanda babibwira Yotamu, aragenda ahagarara mu mpinga y’umusozi w’i Gerizimu, arabakomēra n’ijwi rirenga aravuga ati “Yemwe ab’i Shekemu mwe, nimunyumve Imana na yo ibumve.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke, byinginga igiti cy’umwelayo biti ‘Ujye udutegeka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko umwelayo urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kūbaha Imana n’abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze ibiti byinginga umutini biti ‘Ngwino udutegeke.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko umutini urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa uburyohe bwanjye n’imbuto zanjye nziza, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze ibiti byinginga umuzabibu biti ‘Ngwino udutegeke.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umuzabibu urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa vino yanjye inezeza Imana n’abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ibiti byose biherako byinginga umufatangwe biti ‘Ngwino udutegeke.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Umufatangwe usubiza ibiti uti ‘Ubwo mushaka kunyimika ngo mbe umwami wanyu nyakuri, muze mwiringire igicucu cyanjye. Niba bitari iby’ukuri, umuriro uzava mu mufatangwe umareho imyerezi y’i Lebanoni.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Yotamu yongera kubabaza ati “Mbese mwakoze iby’ukuri, mwakiranutse ko mwimitse Abimeleki? Mwagiriye neza Yerubāli n’abo mu nzu ye, mwamukoreye nk’uko yari akwiriye gukorerwa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Data yabarwaniraga ahaze amagara ye, akabakiza amaboko y’Abamidiyani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
None mwahagurukiye inzu ya data, abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku gitare, mwimika Abimeleki umwana w’umuja we kugira ngo abe umwami w’ab’i Shekemu, kuko ari mwene wanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Niba ubu mukoreye Yerubāli n’ab’inzu ye iby’ukuri n’ibyo gukiranuka, nuko nimunezererwe Abimeleki, na we abanezererwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko niba atari ko biri, umuriro uve kwa Abimeleki urimbure ab’i Shekemu n’ab’inzu ya Milo, kandi umuriro uve mu b’i Shekemu no mu b’inzu ya Milo, urimbure Abimeleki.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Yotamu arirukanka arahunga, ajya i Bēri agumayo kuko yatinyaga Abimeleki mwene se.
Imana yitura Abimeleki n’ab’i Shekemu inabi bagiriye bene Yerubāli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Abimeleki amara imyaka itatu ari we mutegeka w’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko Imana itegeka umwuka uyobya kujya ateranya Abimeleki n’ab’i Shekemu. Ab’i Shekemu baherako bagambanira Abimeleki,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
kugira ngo urugomo bagiriye bene Yerubāli mirongo irindwi n’amaraso yabo bijye kuri Abimeleki mwene se we wabishe, no ku b’i Shekemu bamutije amaboko kwica bene se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko ab’i Shekemu bashyiraho abantu bo kumwubikirira mu mpinga z’imisozi, kandi bahamburira abagenzi benshi banyura muri iyo nzira, maze babiregera Abimeleki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko Gāli mwene Ebedi azana na bene se bajya i Shekemu, ab’i Shekemu baherako baramwiringira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bukeye bajya mu mirima basarura inzabibu zabo barazivunga, barishīma cyane, binjira mu ngoro y’ikigirwamana cyabo, bararya baranywa, baherako bavuma Abimeleki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko Gāli mwene Ebedi aravuga ati “Abimeleki ni nde, kandi Shekemu ni nde, icyatuma tumukorera? Si we mwene Yerubāli, na Zebuli si we umutwarira? Nuko nimukorere Hamori se wa Shekemu, ariko ni iki gituma dukorera Abimeleki?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Icyampa akaba ari jye ubategeka, nakuraho Abimeleki! Nabwira Abimeleki nti ‘Ongeza ingabo zawe usohoke.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Zebuli umutware w’umudugudu yumvise amagambo ya Gāli mwene Ebedi, ararakara cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Atuma intumwa kwa Abimeleki rwihishwa ati “Gāli mwene Ebedi na bene se baje i Shekemu, kandi barakugandishiriza umusozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
None hagurukana n’abantu muri kumwe, muze nijoro mwubikirire mu mirima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ariko ejo mu gitondo kare izuba rirashe, muzahaguruke musakize umudugudu. Nuko Gāli n’abo bari kumwe nibaza kukurwanya, uzabone kubagirira uko ushoboye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nuko Abimeleki ahagurukana n’ingabo ze zose zari kumwe na we, bagenda nijoro bubikirira i Shekemu bigabanijemo imitwe ine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Maze Gāli mwene Ebedi arasohoka ahagarara imbere y’irembo ry’umudugudu. Abimeleki n’abo bari kumwe bahaguruka mu gico.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nuko Gāli ababonye abwira Zebuli ati “Dore bariya bantu bamanuka mu mpinga z’imisozi!” Zebuli aramusubiza ati “Ubonye ibicucu by’imisozi ukagira ngo ni abantu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Ariko Gāli yongera kuvuga ati “Dore hariho abantu baturutse mu mabanga, kandi umutwe umwe uturutse mu nzira yo ku mwela w’abapfumu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Zebuli aherako aramubwira ati “Kwa kwirarira kwawe kuri he? Kuko wavuze uti ‘Abimeleki ni nde, bigatuma tumukorera?’ Bariya si ba bantu wasuzuguraga? None ngaho sohoka urwane na bo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Nuko Gāli arangaza imbere y’ingabo z’i Shekemu, ajya kurwana na Abimeleki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Abimeleki aramwirukana aramuhunga, hakomereka benshi inzira yose kugeza no ku irembo mu muharuro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Abimeleki aguma kuri Aruma, maze Zebuli yirukana Gāli na bene se kugira ngo batongera gutura i Shekemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Nuko bukeye bwaho abantu bajya mu mirima, Abimeleki arabibwirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Aherako ajyana ingabo ze, azicamo imitwe itatu bubikirira mu mirima, nuko arungurutse abona abantu bava mu ngo, babahagurukiramo barabica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Maze Abimeleki n’abo muri ya mitwe bari kumwe baravuduka bahagarara ku irembo ry’umudugudu. Nuko imitwe ibiri yo muri iyo mitwe iturumbukira ku bantu bose bagiye mu misozi, barabica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Maze Abimeleki yiriza uwo munsi arwanya umusozi, yica bene wo arawuhindūra, maze asenya umudugudu awunyanyagizamo umunyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Nuko abantu bose bo mu munara w’i Shekemu bumvise ibyo, banyegera mu nzu yo hasi munsi y’indaro ya Eliberiti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Babwira Abimeleki yuko abantu bose bo mu munara w’i Shekemu bateranye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Nuko Abimeleki azamukana umusozi Salumoni n’abantu bari kumwe bose, maze Abimeleki yenda intorezo atema ishami ry’igiti, arariterura ariterera ku rutugu, abwira abari kumwe na we ati “Nimutebuke, uko mubona nkoze abe ari ko mukora namwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Nuko umuntu wese muri bo atema ishami ry’igiti bakurikira Abimeleki, bayarunda kuri ya nzu bayibatwikiramo. Nuko abantu bo mu munara w’i Shekemu bapfuye, abagabo n’abagore umubare wabo bari nk’igihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Abimeleki aherako ajya i Tebesa agandikayo, arahatsinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Ariko muri uwo mudugudu harimo umunara ukomeye. Ni ho abantu bose b’uwo mudugudu bahungiye, abagabo n’abagore, barikingirana, burira hejuru y’uwo munara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Abimeleki ajya kuri uwo munara arawusakiza, yegera urugi rwawo ngo arutwike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Nuko umugore wo muri bo atera Abimeleki ingasire mu gahanga, arakamena.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Uwo mwanya Abimeleki ahamagara umusore umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe unyice, hatagira uvuga yuko nishwe n’umugore.” Uwo musore aramusogota arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Abantu ba Isirayeli babonye yuko Abimeleki apfuye barataha, umuntu wese ajya iwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
Uko ni ko Imana yituye Abimeleki inabi yagiriye se, ubwo yicaga bene se mirongo irindwi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
kandi inabi yose y’ab’i Shekemu Imana irayibitura, kandi umuvumo wa Yotamu mwene Yerubāli ubageraho.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abacamanza igice cya: