Somera Bibiriya kuri Telefone
Amategeko ni umushorera utugeza kuri Kristo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Yemwe Bagalatiya b’abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy’ubusa koko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n’uko mukora imirimo itegetswe n’amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nk’uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
mumenye yuko ari na ko abiringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw’ibitaraba biti “Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko abiringira kwizera bahanwa umugisha na Aburahamu wizeraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abiringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko byose ngo abikore.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera, ariko rero uyakomeza azabeshwaho na yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bene Data, ibi ndabibabwira nk’umuntu. Isezerano naho ryaba ari iry’umuntu, iyo rimaze gukomezwa nta muntu washobora kuryica cyangwa ngo aryongereho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe, ari we Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n’amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhaye Aburahamu iwumusezeranije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
None se amategeko yazanywe n’iki? Yategetswe hanyuma ku bw’ibicumuro kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe. Kandi yahawe abamarayika kugira ngo bayatange, bayahe umuhuza mu ntoki, na we ayahe abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
(Icyakora uwo muhuza si uw’umwe, nyamara Imana ni imwe).
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mbese ubwo bibaye bityo, amategeko arwanya amasezerano y’Imana? Ntibikabeho kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwaraheshejwe na yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n’ibyaha, kugira ngo abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n’amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko kwizera kumaze kuza ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abagalatiya igice cya: