Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwigishwa ijambo ry’Imana agabane n’umwigisha ibyiza byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Murebe namwe uburyo mbandikishirije inyuguti nini n’ukwanjye kuboko:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY’UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ndetse abakebwe ubwabo nubwo badakomeza amategeko, nyamara bashaka ko mukebwa ngo babone uko birata ku bw’imibiri yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kuko gukebwa kutagira umumaro cyangwa kudakebwa, keretse kuba ikiremwa gishya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko abazajya bakurikiza ibyo amahoro n’imbabazi bibe muri bo, bibe no mu Bisirayeli b’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uhereye none ntihakagire umuntu undushya, kuko mfite ku mubiri inkovu za Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bene Data, ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu. Amen.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abagalatiya igice cya: