Somera Bibiriya kuri Telefone
Icyubahiro Yesu arusha abamarayika
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk’uko n’izina yarazwe riruta ayabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye”? Cyangwa ngo ivuge iti “Nzaba Se, Na we azaba Umwana wanjye”?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi ubwo izongera kuzana impfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Iby’abamarayika yarabivuze iti “Ihindura abamarayika bayo imiyaga, N’abagaragu bayo ibahindura ibirimi by’umuriro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti “Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose, Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome, Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe, Igusīga amavuta yo kwishima, Ikakurutisha bagenzi bawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti “Uwiteka, mbere na mbere, Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi, N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ibyo bizashiraho ariko wowe ho uzahoraho,Ibyo byose bizasāza nk’umwenda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi uzabizinga nk’umwitero, Bihindurwe ukundi. Ariko wowe ho uri uko wahoze, Imyaka y’ubugingo bwawe ntizagira iherezo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko ni nde wo mu bamarayika yigeze kubwira iti “Icara iburyo bwanjye, Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe”?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abaheburayo igice cya: