Somera Bibiriya kuri Telefone
Guhugura kutari kumwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mwibuke imbohe nk’ababohanywe na zo, mwibuke n’abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabacira ho iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti “Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntimukayobywe n’inyigisho z’uburyo bwinshi bw’inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n’ubuntu bw’Imana, udakomezwa n’ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuko intumbi z’amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y’ibyaha, zitwikirwa inyuma y’urugo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y’irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko dusohoke, tumusange inyuma y’urugo twemeye gutukwa ku bwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi ndiyongeza kubahugura kudusabira, kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Imana nyir’amahoro, yazuye Umutahiza w’intama ari we Mwami wacu Yesu, imuzurishije amaraso y’isezerano ry’iteka ryose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
ibatunganye rwose mu byiza byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo ku bwa Yesu Kristo, icyubahiro kibe icye iteka ryose. Amen.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Bene Data, ndabinginga kugira ngo mwihanganire uku guhugura kwanjye, kuko dore nkubandikiye mu magambo make.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ndababwira yuko mwene Data Timoteyo yabohowe, naza vuba nzababona turi kumwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Muntahirize ababayobora bose, muntahirize n’abera bose. Abo muri Italiya barabatashya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ubuntu bw’Imana bubane namwe mwese. Amen.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abaheburayo igice cya: