Somera Bibiriya kuri Telefone
Kutirengagiza kwita ku gakiza gakomeye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye y’uburyo bwinshi, n’impano z’Umwuka Wera zagabwe nk’uko yabishatse?
Icyubahiro Imana yahaye abantu kurusha abamarayika
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ahubwo hariho aho umuntu yigeze guhamya ati “Umuntu ni iki ko umwibuka, Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Wamuremye umucishije bugufi, Aba hasi y’abamarayika ho hato, Wamwambitse ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba. Wamuhaye gutegeka imirimo y’intoki zawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umuha gutwara ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye.” Ubwo Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize itakimuhayeho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi akaba hasi y’abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba ku bw’umubabaro w’urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw’ubuntu bw’Imana asogongerere abantu bose urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko byari bikwiriye ko Imana, byose byaremewe ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza itunganishije rwose umugaba w’agakiza kabo kubabazwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuko uweza n’abezwa bose bakomotse kuri Imwe, ni cyo gituma adakorwa n’isoni zo kubita bene Se ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Nzabwira bene Data izina ryawe, Nkuririmbire ishimwe hagati y’iteraniro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi ati “Nzaba ari yo niringiye”, kandi ati “Dore ndi hano, jyewe n’abana Imana yampaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani, 15abone uko abātūra abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose. 16Kandi rero tuzi yuko atari abamarayika yatabaye, keretse urubyaro rwa Aburahamu. 17Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu. 18Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abaheburayo igice cya: