Somera Bibiriya kuri Telefone
Uko Kristo aruta Mose; imbuzi zo kutumvira no kutizera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n’umutambyi mukuru w’ibyo twizera tukabyatura,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ukiranukira Iyamutoranije nk’uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk’uko icyubahiro cy’umwubatsi kiruta icy’inzu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi koko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose nk’umugaragu, kugira ngo abe umugabo wo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko Kristo akiranuka nk’Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe niba dukomeza rwose ubushizi bw’amanga n’ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko rero nk’uko Umwuka Wera avuga ati “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ntimwinangire imitima, Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza, Ku munsi wo kugerageza mu butayu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Aho ba sekuruza banyu bangeragereje bantata, Bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab’icyo gihe, Nkavuga nti ‘Imitima yabo ihora iyoba, Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko ndahirana umujinya wanjye nti ‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
nk’uko bivugwa ngo “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima, Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye muri Egiputa bose bashorewe na Mose?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abaheburayo igice cya: