Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umutambyi mukuru wese iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukora ibyerekeye Imana ku bw’abantu kugira ngo ature amaturo, atambe n’ibitambo by’ibyaha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
kandi abasha kwihanganira abatagira ubwenge n’abayobye, kuko na we agoswe n’intege nke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ndetse ni cyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk’uko abitambirira abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nta wiha icyo cyubahiro, ahubwo ahamagarwa n’Imana nk’uko Aroni yahamagawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ni ko na Kristo atihimbarishije kwigira Umutambyi mukuru, ahubwo yabihawe n’Iyamubwiye iti “Uri Umwana wanjye, Uyu munsi ndakubyaye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi nk’uko yavuze n’ahandi iti “Uri Umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nyamara nubwo ari Umwana w’Imana, yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
kandi amaze gutunganywa rwose abera abamwumvira bose umuhesha w’agakiza kadashira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Imana ubwayo imwise umutambyi mukuru wo mu buryo bwa Melikisedeki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Tumufiteho byinshi byo kuvugwa kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abaheburayo igice cya: