Somera Bibiriya kuri Telefone
Iby’ubutambyi bukuru bwa Kristo n’iby’isezerano rishya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ubwo umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo no gutamba ibitambo, ni cyo gituma na wa wundi na we akwiriye kugira icyo atura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Iyaba yari mu isi ntaba abona uko aba umutambyi, kuko hasanzwe abandi batambyi batura amaturo nk’uko bitegetswe n’amategeko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
(Kandi umurimo abo bakora ni igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru, nk’uko Mose yabwiwe n’Imana agiye kurema rya hema, ngo “Gira umwete wo gukora byose ukurikije icyitegererezo werekewe kuri wa musozi.”)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko none umurimo Yesu yahawe urusha uw’abo kuba mwiza kuko ari umuhuza w’isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n’amasezerano aruta ayabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Iyo rya sezerano rya mbere ryinonosora, ntihajyaga kuba hakwiriye gushakwa irindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kuko yavuze ibagaya iti “Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, Ubwo nzasezerana isezerano rishya N’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ridahwanye n’isezerano nasezeranye na ba sekuruza, Ku munsi nabafataga ukuboko, Nkabakura mu gihugu cya Egiputa, Kuko batagumye mu isezerano ryanjye, Nanjye simbiteho. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n’inzu ya Isirayeli, Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, Nyandike mu mitima yabo, Kandi nzaba Imana yabo, Na bo bazaba ubwoko bwanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, Cyangwa ngo yigishe mwene se ati ‘Menya Uwiteka’, Kuko bose bazamenya, Uhereye ku woroheje hanyuma y’abandi, Ukageza ku ukomeye uruta abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ubwo Uwiteka yavuze ati “Isezerano rishya”, ibyo bigaragaza yuko yashajishije irya mbere, kandi igishaje kikaba gikuru kiba cyenda gushira.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abaheburayo igice cya: