Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye n’ibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mukomeze gusenga muba maso, mushima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kugira ngo mbwerekane nk’uko nkwiriye kuvuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana risize umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.
Intashyo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Tukiko, mwene Data ukundwa w’umubwiriza w’iby’Imana ukiranuka, ni umugaragu mugenzi wanjye ukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni we mbatumyeho ku bw’ibyo ngo mumenye ibyacu kandi ahumurize imitima yanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
mutumanye na Onesimo mwene Data wo kwizerwa kandi ukundwa, mwene wanyu, bazabamenyesha iby’ino byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Na Yesu witwa Yusito arabatashya, abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bw’ubwami bw’Imana kandi bamaze umubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ndi umugabo wo kumuhamya yuko abagirira umwete mwinshi, mwebwe n’ab’i Lawodikiya n’ab’i Hiyerapoli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Luka umuvuzi ukundwa, na Dema barabatashya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Muntahirize bene Data b’i Lawodikiya, na Numfa n’Itorero ryo mu nzu ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uru rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe n’Itorero ry’i Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi muzabwire Arukipo muti “Ujye urinda umurimo wo kugabura iby’Imana wahawe ku bw’Umwami wacu, uwusohoze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n’ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye. Ubuntu bw’Imana bubane namwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abakolosayi igice cya: