Somera Bibiriya kuri Telefone
Amategeko y’umunsi w’impongano
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose hanyuma yo gupfa kwa ba bana ba Aroni babiri, ubwo bigiraga hafi imbere y’Uwiteka bagapfa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni mwene so, ye kujya yinjira igihe ashakiye cyose Ahera ho hirya y’umwenda ukinze, imbere y’intebe y’ihongerero iri ku isanduku yera adapfa, kuko nzabonekera ku ntebe y’ihongerero, ndi muri cya gicu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uku azabe ari ko Aroni agenza, ngo abone kwinjira aho hera. Yende ikimasa cy’umusore ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n’isekurume y’intama ho igitambo cyo koswa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Yambare ya kanzu y’igitare yejejwe na ya kabutura y’igitare, akenyeze wa mushumi w’igitare, yambare mu mutwe cya gitambaro cy’igitare kizinze. Iyo ni yo myambaro yejejwe, abanze kwiyuhagira ayambare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Yake iteraniro ry’Abisirayeli amasekurume y’ihene abiri ho ibitambo byo gutambirwa ibyaha, n’isekurume y’intama imwe ho igitambo cyo koswa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n’inzu ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze ajyane za hene zombi, azishyire imbere y’Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Aroni afindire izo hene zombi, icyo afindisha kimwe cyerekane iy’Uwiteka, ikindi cyerekane iyo koherwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Aroni amurike ihene ifindiwe kuba iy’Uwiteka, ayitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze iyafindiwe koherwa ishyirwe imbere y’Uwiteka ari nzima, ngo ihongererweho ibyaha, yohererezwe mu butayu koherwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n’inzu ye, abīkīre icyo kimasa yitambiriye ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yende icyotero acyuzuze amakara yaka akuye ku gicaniro cy’imbere y’Uwiteka, n’imibavu isekuwe cyane yuzuye amashyi, abijyane hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
iyo mibavu ayishyirire kuri uwo muriro imbere y’Uwiteka, uwo mubavu umere nk’igicu gikingiriza intebe y’ihongerero iri hejuru y’Ibihamya adapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi yende ku maraso ya cya kimasa, ayaminjagize urutoki ku ntebe y’ihongerero mu ruhande rw’iburasirazuba, kandi n’imbere y’intebe y’ihongerero ayaminjagize urutoki karindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Maze abīkīre ya hene y’igitambo cyo gutambirwa ibyaha by’abantu, ajyane amaraso yayo hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ayagenze nk’uko yagenjeje aya cya kimasa, ayaminjagire ku ntebe y’ihongerero n’imbere yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko ahongerere Ahera ku bwo guhumana kw’Abisirayeli kwinshi, no ku bw’ibicumuro byabo ku bw’ibyaha bakoze byose. Abe ari ko agenza n’ihema ry’ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ntihakagire umuntu uba mu ihema ry’ibonaniro Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongererera ibyaha, kugeza aho asohokeye amaze kwihongererana n’inzu ye n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi asohoke ajye ku gicaniro cy’imbere y’Uwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe y’igicaniro impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi akiminjagirisheho urutoki ayo maraso karindwi, agihumanure, acyeze gikurweho guhumana kw’Abisirayeli kwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Amaze guhongerera Ahera n’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, amurike ya hene nzima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw’iyo hene nzima, yaturire hejuru yayo gukiranirwa kw’Abisirayeli kose n’ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose abishyire mu ruhanga rw’iyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Aroni yinjire mu ihema ry’ibonaniro, yiyambure ya myambaro y’ibitare yambaye agiye kwinjira Ahera, ayisigeyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Yiyuhagirire ahantu hera, yambare imyambaro ye asohoke, yitambirire igitambo cye cyoswa, atambirire n’abantu icyabo, yihongerere, ahongerere n’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi urugimbu rwa cya gitambo cyatambiwe ibyaha, arwosereze ku gicaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi uwarekuriye ya hene koherwa, amese imyenda ye yiyuhagire, abone kugaruka mu ngando zanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Kandi cya kimasa cy’igitambo cyatambiwe ibyaha, na ya hene y’igitambo cyatambiwe ibyaha, n’amaraso yabyo yinjirijwe Ahera guhongererwa ibyaha, babiterure babijyane inyuma y’ingando, bōse impu zabyo n’inyama zabyo n’amayezi yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uwabyosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubira mu ngando.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Ibi bibabere itegeko ridakuka: mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi, mujye mwibabaza imitima, ntimukagire umurimo muwukoraho, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga usuhukiye muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kuko uwo munsi ari ho muzajya muhongerererwa kugira ngo muhumanurwe, nuko imbere y’Uwiteka muzaba muhumanutse ibyaha byanyu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Uwo munsi ujye ubabera isabato yo kuruhuka, mujye muwibabarizaho imitima, iryo ni itegeko ridakuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi umutambyi uzasīgwa akerezwa kuba umutambyi ngo azungure se, ajye abahongerera, yambare iyo myambaro y’ibitare, imyambaro yejejwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
ahongerere ubuturo bwera n’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, kandi ahongerere n’abatambyi n’abantu b’iteraniro bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Iryo ribabere itegeko ridakuka, ko ajya ahongerera Abisirayeli impongano y’ibyaha byabo byose, rimwe uko umwaka utashye.” Aroni agenza uko Uwiteka yategetse Mose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: