Somera Bibiriya kuri Telefone
Uwiteka abuza Abisirayeli kugira ahandi babagira amatungo, atari imbere y’Ihema ry’ibonaniro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Bwira Aroni n’abana be n’Abisirayeli bose uti: Iki ni cyo Uwiteka ategetse ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
‘Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzabagira inka cyangwa umwana w’intama cyangwa ihene mu ngando, cyangwa uzakibagira inyuma yazo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
ntakijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo agitambirire Uwiteka imbere y’ubuturo bwe, uwo muntu azabazwa ayo maraso, azaba avushije amaraso akurwe mu bwoko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ibyo bitegekewe kugira ngo ibitambo Abisirayeli bajya batambira mu gasozi, noneho babijyanire Uwiteka ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, babishyire umutambyi, babitambire Uwiteka ho ibitambo by’uko bari amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwo mutambyi amishe amaraso yabyo ku gicaniro cyo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, yose urugimbu rwabyo rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ntibakongere ukundi gutambira ibitambo byabo amapfizi y’ihene, ayo basambanisha gusenga. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.’
Amategeko y’uko bagenza amaraso yose
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Kandi ubabwire uti: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, utamba igitambo cyo koswa cyangwa igitambo kindi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ntakijyane ku muryango w’ihema ry’ibonaniro ngo agitambire Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, urya amaraso y’uburyo bwose, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso, mukure mu bwoko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuko ubugingo bw’inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n’ubugingo buyarimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso, kandi ntihakagire umunyamahanga ubasuhukiyemo uyarya.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Kandi umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kuko ubugingo bw’inyama zose ari ubu: amaraso yazo ari amwe n’ubugingo bwazo, ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntimukarye amaraso y’inyama z’uburyo bwose, kuko ubugingo bw’inyama zose ari amaraso yazo, uyarya wese azakurweho.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Kandi umuntu wese urya intumbi cyangwa ikirīra, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba, ni ho azabona guhumanurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko natayimesa ntiyiyuhagire, azagibwaho no gukiranirwa kwe.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: