Somera Bibiriya kuri Telefone
Amaturo y’ifu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Nihagira umuntu utura Uwiteka ituro ry’ifu, ature ifu y’ingezi, ayisukeho amavuta ya elayo, ayishyireho n’umubavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ayizanire bene Aroni abatambyi, kuri iyo fu y’ingezi n’ayo mavuta akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n’umubavu wose, umutambyi abyosereze ku gicaniro bibe urwibutso rw’iryo turo, bibe ituro rikongorwa n’umuriro ry’ibihumurira Uwiteka neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Igisigaye kuri iryo turo ry’ifu kibe icya Aroni n’abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n’ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Nutura ituro ry’ifu yokeje mu cyokezo cy’imitsima, ribe udutsima tutasembuwe tw’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, cyangwa udutsima dusa n’amabango tutasembuwe dusīzweho amavuta ya elayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi nutura ituro ry’ifu ikaranze, ribe ifu y’ingezi itasembuwe, yavuganywe n’amavuta ya elayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Urigabanyemo ibice ubisukeho amavuta ya elayo: iryo ni ituro ry’ifu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Nutura ituro ry’ifu ikarangishijwe amavuta, ribe ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uzanire Uwiteka ituro rikozwe rityo, rishyīrwe umutambyi, na we arizane ku gicaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umutambyi akure kuri iryo turo urwibutso rwaryo, arwosereze ku gicaniro. Iryo ni ituro rikongorwa n’umuriro ry’ibihumurira Uwiteka neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Igisigaye kuri iryo turo ry’ifu kibe icya Aroni n’abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n’ibitambo bitambirwa Uwiteka, bigakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Ntihakagire ituro ry’ifu mutura Uwiteka ryavuganywe n’umusemburo, kuko mudakwiriye kugira umusemburo cyangwa ubuki mwosereza kuba ituro mutura Uwiteka, rigakongorwa n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mubiture Uwiteka ari ituro ry’umuganura, ariko ntibigashyirirwe ku gicaniro kuba impumuro nziza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ituro ry’ifu ryose ujye urishyiramo umunyu, ntukemere ko ituro ry’ifu utura ribura umunyu, ari wo kimenyetso cy’isezerano ry’Imana yawe. Amaturo yawe yose n’ibitambo byawe byose ujye ubitambana n’umunyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Kandi nutura Uwiteka ituro ry’umuganura, ribe amahundo mabisi akaranze, ituro ry’igiheri cy’amahundo mabisi akaranze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uyasukeho amavuta ya elayo, uyashyireho n’umubavu, iryo ni ituro ry’imyaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umutambyi yose urwibutso rw’iryo turo, ari igice cy’ayo mahundo y’igiheri n’icy’ayo mavuta n’uwo mubavu wose. Iryo ni ituro riturwa Uwiteka rigakongorwa n’umuriro.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: