Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibihano bikwiriye abaca ku mategeko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka abwira Mose ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ongera ubwire Abisirayeli uti: Nihagira umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure mu bwoko bwe muhoye guha Moleki uwo mu rubyaro rwe, akanduza Ahera hanjye, agasuzuguza izina ryanjye ryera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abo mu gihugu nibirengagiza uwo muntu uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntibamwice,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
ubwanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu no ku muryango we, mukurane mu bwoko bwabo n’abamukurikiza gusambana, basambanisha gusenga Moleki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Kandi umuntu uhindukirira abashitsi n’abapfumu, ngo asambanishe kubashikisha no kubaraguza, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure ku bwoko bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko mwiyeze mube abera, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi mujye mwitondera amategeko yanjye, muyumvire. Ndi Uwiteka ubeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Umuntu wese uvuma se cyangwa nyina ntakabure kwicwa, kuko avumye se cyangwa nyina, urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Umuntu nasambana n’umugore w’undi, usambanye na muka mugenzi we, umusambanyi n’umusambanyikazi ntibakabure kwicwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Usambana na muka se aba yambitse se ubusa, bombi ntibakabure kwicwa. Urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umuntu nasambana n’umukazana we bombi ntibakabure kwicwa, bazaba bavanze ibidahuye. Urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa. urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Umuntu narongora umukobwa na nyina kizaba icyaha gikomeye, azatwikanwe na bo kugira ngo icyaha gikomeye kitaba muri mwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Umugabo naryamana n’itungo ntakabure kwicwa, iryo tungo na ryo muzaryice.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi umugore cyangwa umukobwa niyegera itungo ryose akaryamana na ryo, uzamwicane na ryo. Urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Umuntu niyenda mushiki we basangiye se cyangwa nyina bakarebana ubwambure, kizaba igihemu giteye isoni. Bazakurirweho mu maso y’abo mu bwoko bwabo kuko yambitse ubusa mushiki we, azagibwaho no gukiranirwa kwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umuntu naryamana n’umugore uri mu muhango w’abakobwa akamwambika ubusa, azaba yambitse ubusa isōko ye, na we azaba yiyambitse ubusa isōko y’amaraso ye, bombi bazakurwe mu bwoko bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Kandi ntukambike ubusa nyoko wanyu cyangwa nyogosenge, ukoze atyo azaba yambitse ubusa bene wabo ba bugufi, bazagibwaho no gukiranirwa kwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Umuntu naryamana na muka se wabo azaba yambitse ubusa se wabo, bazagibwaho n’icyaha cyabo, bazapfa ari incike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umuntu niyenda muka mwene se kizaba ari ukwiyanduza, azaba yambitse ubusa mwene se, bazaba incike.
Abisirayeli bakwiriye kwitandukaniriza n’abandi kuba abera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye yose n’amateka yanjye yose mubyumvire, kugira ngo igihugu mbajyana guturamo kitazabaruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ntimuzakurikize imihango y’ishyanga nzirukana imbere yanyu, kuko ibyo byose babikoraga bigatuma mbanga urunuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ariko nabwiye mwe nti ‘Ni mwe muzahabwa igihugu cyabo ho gakondo, nzakibaha kugihindūra igihugu cy’amata n’ubuki.’ Ndi Uwiteka Imana yanyu yabatandukanije n’andi mahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ni cyo gituma mukwiriye gutandukanya itungo n’inyamaswa bidahumanya n’ibihumanya, n’ibisiga n’inyoni bihumanya n’ibidahumanya. Ntimukiyandavurishe itungo cyangwa inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni, cyangwa ikintu cyose gikururuka hasi, nabigishije kwitandukaniriza na byo kuko bihumanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije n’andi mahanga kuba abanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Umushitsi cyangwa umushitsikazi, n’umupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa, babicishe amabuye. Urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: