Somera Bibiriya kuri Telefone
Andi mategeko y’Imana (Guteg 7.12-24; 28.1-14)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Ntimukareme ibigirwamana by’ubusa, ntimugashinge igishushanyo kibajwe cyangwa inkingi y’amabuye, kandi ikibuye cyabajweho ibishushanyo ntimukagishyirire mu gihugu cyanyu, kugira ngo mwikubite imbere yacyo, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mujye muziririza amasabato yanjye, mwubahe Ahera hanjye. Ndi Uwiteka.
Ibyo Imana isezeranya Abisirayeli nibayumvira
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Nimuhora mwumvira amategeko yanjye, mukitondera ibyo nategetse mukabyumvira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
nzajya mbavubira imvura mu bihe byayo, ubutaka buzajya bwera imyaka yabwo, ibiti byo mu mirima bizajya byera imbuto zabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ihura ryanyu rizageza mu isarura ry’inzabibu, iryo sarura rizageza mu ibiba. Muzajya murya ibyokurya byanyu muhage, mube mu gihugu cyanyu amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Kandi nzaha igihugu kugira amahoro, muzaryama ari nta wubateye ubwoba, kandi nzamaraho inyamaswa z’inkazi, kandi inkota ntizanyura mu gihugu cyanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Muzirukana ababisha banyu, bagushirizwe n’inkota imbere yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abatanu muri mwe bazirukana ijana, ijana muri mwe bazirukana abantu inzovu, ababisha banyu bazagushirizwa n’inkota imbere yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nzabitaho mbororotse mbagwize, nkomeze isezerano ryanjye namwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Muzarya ibigugu bya kera, mudahe ibigugu kugira ngo mubone aho muhunika ibishya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nanjye nzashyira ubuturo bwanjye hagati muri mwe, umutima wanjye ntuzabanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nzagendera hagati muri mwe mbe Imana yanyu, namwe mube ubwoko bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ndi Uwiteka Imana yanyu yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mutaba abaretwa babo, nabatuye umutwaro wabahetamishaga mbagendesha mwemye.
Imana ibaburira nibatayumvira (Guteg 28.15-68)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Ariko nimutanyumvira ntimwitondere ayo mategeko yose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kandi nimwanga amategeko yanjye, imitima yanyu ikanga amateka yanjye urunuka, bigatuma mutitondera amategeko yanjye yose ahubwo mukica isezerano ryanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
nanjye nzabagenza ntya: nzategeka ibiteye ubwoba ko bibatera, urusogobero n’ubuganga bizabamaramo amaso, byonze imitima yanyu. Muzabibira ubusa kuko ababisha banyu ari bo bazabirya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n’ababisha banyu, muzatwarwa n’abanzi banyu, muzahunga ari nta wubirukana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Ibyo nibidatuma munyumvira, nzongera karindwi kubahanira ibyaha byanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nzacogoza kwihimbaza mwihimbariza amaboko yanyu, nzahindura ijuru ry’iwanyu nk’icyuma, n’ubutaka bwanyu nk’imiringa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Amaboko yanyu azapfa ubusa kuko ubutaka bwanyu butazera imyaka yabwo, ibiti byo mu gihugu bitazera imbuto zabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Kandi nimukomeza kunyuranya nanjye mukanga kunyumvira, nzongera kandi karindwi kubateza ibyago bihwanye n’ibyaha byanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nzabaterereza inyamaswa zo mu ishyamba zibanyage abana banyu, zirimbure amatungo yanyu zibatubye, inzira zanyu zisibe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Ibyo nibidatuma mwihana mukampindukirira, ahubwo mugakomeza kunyuranya nanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
nuko nanjye nzanyuranya namwe, kandi ubwanjye nzabakubita karindwi mbahora ibyaha byanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nzabaterereza inkota ibahora kwica isezerano ryanjye, muteranirizwe mu midugudu yanyu maze mboherezemo mugiga, mugabizwe ababisha banyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nimvuna inkoni mwishingikirije ni yo mutsima wanyu, abagore cumi bazajya bokereza imitsima yanyu mu cyokezo kimwe bayibagerere, murye itabahagije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Ibyo byose nibidatuma munyumvira ahubwo mukanyuranya nanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
nuko rero nanjye nzanyuranya namwe mfite umujinya mwinshi, mbahanire ibyaha byanyu karindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Muzarya inyama z’abahungu banyu n’iz’abakobwa banyu, muzazirya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi nzatsemba amasengero yanyu yo mu mpinga z’imisozi, nzatema nce ibishushanyo byanyu bishinze byerejwe izuba, nzajugunya intumbi zanyu ku bimene by’ibigirwamana byanyu, umutima wanjye uzabanga urunuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nzahindura imidugudu yanyu imisaka, ahera hanyu nzahahindura amatongo, sinzahumurirwa n’impumuro y’ibyo munyosereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nzahindura igihugu cyanyu amatongo, bitangaze ababisha banyu bagituyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Namwe nzabatataniriza mu mahanga mbakurikirane nkuye inkota, igihugu cyanyu kizaba amatongo, imidugudu yanyu izaba imisaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Icyo gihe igihugu kizabona kwishimira amasabato yacyo kikiri amatongo, namwe mukiri mu gihugu cy’ababisha banyu. Ubwo ni bwo igihugu kizaruhuka, cyishimira amasabato yacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Kikiri amatongo kizaruhuka, kuruhuka kitajyaga kiruhuka mukikibamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
“Abarokotse muri mwe nzabaterereza gukukira imitima mu bihugu by’ababisha babo, bazakangwa n’ikibabi kijyanwa n’umuyaga, bahunge nk’uko umuntu ahunga inkota, bazagwa ari nta wubirukanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Bazagwana hejuru nk’abahunga inkota ari nta wubirukanye, ntimuzashobora guhagarara ababisha banyu imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Muzarimbukira mu mahanga, igihugu cy’ababisha banyu kizabamara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Abarokotse muri mwe bazasogobererezwa no gukiranirwa kwabo mu bihugu by’ababisha banyu, no gukiranirwa kwa ba sekuruza kuzatuma basogobera nka bo.
Nibahanishwa n’ibyo bihano, Imana izibuka isezerano ryayo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
“Bazavuga gukiranirwa kwabo n’ukwa ba sekuruza, ni ko bicumuro bancumuyeho, bemere yuko kunyuranya nanjye kwabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
ari ko kwatumye nanjye nyuranya na bo, nkabazana mu gihugu cy’ababisha babo. Icyo gihe imitima yabo yanduye nk’imibiri itakebwe niyicisha bugufi, bakemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
ni bwo nanjye nzibuka isezerano nasezeranye na Yakobo n’iryo nasezeranye na Isaka, n’iryo nasezeranye na Aburahamu na we nzaryibuka, kandi igihugu na cyo nzacyibuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Kandi igihugu bazaba bakiretse, cyishimire amasabato yacyo kikiri amatongo batakikirimo, na bo bazemeresha imitima ikunze ibihano byazanywe no gukiranirwa kwabo kuko banze amateka yanjye, imitima yabo ikanga urunuka amategeko yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Ariko nubwo bimeze bityo, sinzabata nibaba mu gihugu cy’ababisha babo, kandi sinzabanga urunuka rwatuma mbarimbura pe, nkica isezerano ryanjye na bo, kuko ndi Uwiteka Imana yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Ahubwo nzabibukira isezerano nasezeranye na ba sekuruza, nakuriye mu gihugu cya Egiputa imbere y’abanyamahanga kugira ngo mbe Imana yabo. Ndi Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Ayo ni yo mategeko n’amateka n’ibyategetswe, Uwiteka yashyize hagati ye n’Abisirayeli, abitegekeye ku musozi wa Sinayi mu kanwa ka Mose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abalewi igice cya: