Somera Bibiriya kuri Telefone
Kudacirirana imanza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Udakomeye mu byo yizera mumwakire, mwe kumugisha impaka z’ibyo ashidikanyaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umuntu umwe yizera ko ashobora kurya byose, ariko udakomeye arya imboga nsa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Urya byose ye guhinyura utabirya, kandi utabirya ye gucira ubirya urubanza kuko Imana yamwemeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Urobanura umunsi awurobanura ku bw’Umwami wacu, urya arya ku bw’Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw’Umwami na we agashima Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nta muntu muri twe uriho ku bwe cyangwa upfa ku bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Niba turiho turiho ku bw’Umwami, kandi niba dupfa dupfa ku bw’Umwami. Nuko rero niba turiho cyangwa niba dupfa, turi ab’Umwami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w’abapfuye n’abazima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kuko byanditswe ngo “Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ndabizi kandi nemejwe rwose n’Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Niba mwene So aterwa agahinda n’ibyo urya, ntuba ukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Icyiza cyawe cye gusebywa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ntimugasenye umurimo w’Imana ku bw’ibyokurya. Byose ntibihumanya, ariko urya ibisitaza abandi azabona ishyano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mbese ufite kwizera? Niba ugufite ukwigumanire mu mutima wawe imbere y’Imana. Hahirwa uticira ho iteka ku byo yemeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abaroma igice cya: