Somera Bibiriya kuri Telefone
Yesu ni we cyitegererezo cyacu cyo kutinezeza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Twebwe abakomeye dukwiriye kwihanganira intege nke z’abadakomeye, ntitwinezeze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kuko Kristo na we atinejeje nk’uko byanditswe ngo “Ibitutsi bagututse byangezeho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko rero Imana nyir’ukwihangana no guhumurizwa ibahe guhuza imitima yanyu nk’uko Kristo Yesu ashaka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kugira ngo muhimbaze Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, n’umutima umwe n’akanwa kamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko mwemerane nk’uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w’abakebwe wo kubagaburira iby’Imana ku bw’ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk’uko byanditswe ngo “Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga, Kandi nzaririmbira izina ryawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi ngo “Banyamahanga mwese mwe, mwishimane n’ubwoko bwayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi ngo “Banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka, Kandi amoko yose amuhimbaze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yesaya na we yarabisongeye ati “Hazabaho igitsina cya Yesayi, Ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga, Ni na we abanyamahanga baziringira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.
Umurimo wa Pawulo n’inama ze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bene Data, nanjye nzi neza ibyanyu yuko mwuzuye ingeso nziza, mwuzuye n’ubwenge bwose mukaba mwashobora no guhugurana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nyamara muri uru rwandiko hamwe na hamwe nabandikiye ntabobera, nsa n’ubibutsa ku bw’ubuntu nahawe n’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
yuko nkwiriye kuba umukozi wa Yesu Kristo mu banyamahanga, wo kubagaburira ubutumwa bwiza bw’Imana nk’umutambyi, kugira ngo abanyamahanga babone uko baba igitambo gishimwa cyejejwe n’Umwuka Wera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ni cyo gituma niyogeza mu murimo nkorera Imana muri Yesu Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Sinzatinyuka kugira icyo mvuga, keretse icyo nakoreshejwe na Kristo ngo abanyamahanga bumvire Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Yampaye amagambo n’imirimo, n’imbaraga z’ibimenyetso bikomeye, n’ibitangaza n’imbaraga z’Umwuka Wera. Ibyo byatumye nsohoza ubutumwa bwiza bwa Kristo, uhereye i Yerusalemu, ukazenguruka ukagera muri Iluriko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi nashishikariraga kuvuga ubutumwa bwiza aho izina rya Kristo ritari ryamenywa, ngo ntubaka ku rufatiro rwubatswe n’undi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
ahubwo ngo bimere nk’uko byanditswe ngo “Abatabwiwe ibye bazabibona, Kandi abatabyuise bazabimenya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ni cyo cyatumye ngira igisibya kenshi kimbuza kuza iwanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
ariko none ubwo ntagifite aho nshigaje muri ibi bihugu, nkaba narahereye mu myaka myinshi nifuza kuza iwanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
ubwo nzajya i Sipaniya niringira kuzabasura nimpanyura, kugira ngo namwe mubone uko mumperekeza, njyeyo maze kubashira urukumbuzi ho hato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko none ndajya i Yerusalemu kugaburira abera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
kuko ab’i Makedoniya na Akaya bashimye gusonzoraniriza impiya abakene bo mu bera b’i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bashimye kuzibaha kandi babafitiye umwenda, kuko ubwo abanyamahanga basangiye iby’umwuka byabo, bafite umwenda wo kubafasha ku by’umubiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nindangiza ibyo maze kubashyikiriza neza izo mbuto z’ubuntu, nzavayo nyure iwanyu njye i Sipaniya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko ndabinginga bene Data, ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, no ku bw’urukundo ruva ku Mwuka, ngo mushishikarane nanjye kunsabira Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
nkire ab’i Yudaya batanyumvira, kandi kugira ngo imfashanyo njyana i Yerusalemu zishimwe n’abera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
mbone uko nza aho muri nishimye, Imana nibikunda nduhukane namwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Imana nyir’amahoro ibane namwe mwese, Amen.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abaroma igice cya: