Somera Bibiriya kuri Telefone
Gukizwa n’ubuntu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.
Abanyamahanga n’Abayuda ni bamwe muri Kristo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n’intoki ku mubiri bita abatakebwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abari kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
amaze gukuzaho amategeko y’iby’imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe n’Imana umusaraba awicishije bwa bwanzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yaraje ababwira ubutumwa bwiza bw’amahoro mwebwe abari kure, kandi abari bugufi na bo ababwira iby’amahoro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma abefeso igice cya: