Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwami ko yageretse ku mukobwa w’i Siyoni igicu cy’umwijima amurakariye,Yajugunye ubwiza bwa Isirayeli ku isi abuhanuye ku ijuru.Kandi ntiyibutse intebe y’ibirenge bye,Ku munsi w’uburakari bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umwami yoreje ubuturo bwose bwa Yakobo ntiyamubabarira,Yashenye ibihome by’umukobwa wa Yuda abitewe n’umujinya,Yabitsinze hasi yanduza n’ubwami n’ibikomangoma byabwo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n’uburakari bukaze,Yahinnye ukuboko kwe kw’iburyo imbere y’abanzi,Kandi yatwitse Yakobo amumerera nk’umuriro ugurumana,Ukongora impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yamuforeye umuheto nk’umwanzi,Yahagaze abanguye ukuboko kwe kw’iburyo nk’umubisha.Yishe abanyagikundiro bose,Yasutse uburakari bwe mu ihema ry’umukobwa w’i Siyoni,Bwaka nk’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umwami yahindukiye Isirayeli nk’umwanzi,Yamumize bunguri.Yamazeho ingoro ze zose,Kandi ibihome bye yarabisenye,Yagwirije umukobwa wa Yuda umubabaro n’amaganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi yaranduye uruzitiro rwe,Arumaraho nk’urwo ku murima,Yakuyeho ahantu he h’iteraniro.Uwiteka yatumye ibirori byera n’amasabato byibagirana muri Siyoni,Kandi uburakari bwe bukaze bwatumye ahinyura umwami n’umutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Umwami yataye kure igicaniro cye,Yazinutswe ubuturo bwe bwera.Inkike z’ingoro z’i Siyoni yazitanze mu maboko y’ababisha.Bashakurije mu nzu y’Uwiteka nko ku munsi w’ibirori byera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka yagambiriye kurimbura inkike y’umukobwa w’i Siyoni,Yahageresheje umugozi.Ntarakagerura ukuboko kwe kureka kurimbura,Kandi igihome n’inkike yabiteye kuboroga,Byihebeye icyarimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Amarembo ye arigise mu butaka,Imyugariro ye yarayisandaje arayivunagura.Umwami we n’ibikomangoma bye bari mu banyamahanga,Aho amategeko y’Imana atari.Ni ukuri abahanuzi be na bo,Ntibakibonekerwa n’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abasaza b’umukobwa w’i Siyoni bicaye hasi,Baguwemo n’akayubi.Biteye umukungugu ku mitwe,Bakenyeye ibigunira,Abari b’i Yerusalemu bariyunamiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Amaso yanjye yakobowe n’amarira,Umutima wanjye urahagaze.Inyama zo mu nda zirasandaye,Mbitewe no kurimbuka k’umukobwa w’ubwoko bwanjye,Kuko abana bato n’abonka barabiraniye mu nzira z’umurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Babaza ba nyina bati“Amasaka na vino biri hehe?”Ubwo barabiraniraga mu nzira z’umurwa nk’inkomere,Imitima yabo ihondoberera mu bituza bya ba nyina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nakuvugaho iki? Icyo nakugereranya na cyo ni iki,Wa mukobwa w’i Yerusalemu we?Naguhwanya n’iki kugira ngo nguhumurize,Wa mwari w’i Siyoni we?Kuko icyuho cyawe ari kinini nk’inyanja,Ni nde wabasha kugukiza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Abahanuzi bawe beretswe iby’ubusa n’iby’ubupfu ku bwawe, Kandi ntibakugaragarije igicumuro cyawe,Kugira ngo bagarure abawe bajyanywe ari imbohe.Ahubwo beretswe ibiguhanurira ibinyoma,Byatumye ucibwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abahisi bakubita mu mashyi ku bwawe,Barimyoza bakazunguriza umutwe umukobwa w’i Yerusalemu bati“Mbese uyu ni wa murwa abantu bariburaga,Ko ari mwiza bihebuje n’umunezero w’isi yose?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abanzi bawe bose barakwasamiye,Barakwimyoza bahekenya amenyo.Bati “Twamumize bunguri,Ni ukuri uyu ni wo munsi twari dutegereje,None turawubonye, turawuruzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwiteka yakoze icyo yagambiriye,Yashohoje ijambo rye yategetse mu minsi ya kera.Yagukubise hasi kandi ntiyakubabarira,Yatumye umwanzi wawe akwishimaho,Yashyize hejuru ihembe ry’ababisha bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umutima w’ab’i Yerusalemu watakiye Umwami bati“Wa nkike y’umukobwa w’i Siyoni we,Reka amarira atembe nk’umugezi ku manywa na nijoro,We kuruhuka, imboni y’ijisho ryawe ye gutuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Haguruka uboroge mu ijoro,Uhereye igihe batangirira izamu.Usuke umutima wawe nk’amazi imbere y’Uwiteka,Umutegere ibiganza ku bw’amagara y’abana bawe bato,Baremberejwe n’inzara mu mahuriro y’inzira zose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Ayii Uwiteka,Itegereze kandi urebe uwo wagiriye ibyo!Mbese abagore bārya urubyaro rwabo,Abana baguyaguyaga mu maboko yabo?Mbese umutambyi n’umuhanuzi bakwicirwa mu buturo bwera bw’Umwami?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Umusore n’umusaza baryamye hasi mu nzira,Abari banjye n’abahungu banjye bagushijwe n’inkota.Wabishe mu munsi w’uburakari bwawe,Warabasogose ntiwabababarira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Wampamagariye ibinteye ubwoba impande zose,Nko mu munsi wo guterana kwera.Kandi nta warokotse umunsi w’uburakari bw’Uwiteka ngo asigare,Abo naguyaguyaga nkabarera,Umwanzi wanjye yabamazeho.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma amaganya igice cya: