Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko yatwitse amagufwa y’umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara. Zef 2.8-11
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ariko nzohereza inkongi kuri Mowabu zitwike amanyumba ya Keriyoti, Mowabu azapfa habaye urusaku n’induru n’ijwi ry’impanda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nzabakuramo umucamanza, mwicane n’ibikomangoma byaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko banze amategeko y’Uwiteka, ntibakomeza amateka ye, kandi ibinyoma byabo byabateye kuyoba, ari byo ba sekuruza bakurikizaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko nzohereza inkongi i Buyuda zitwike amanyumba y’i Yerusalemu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka aravuga ati “Ibicumuro bitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko baguze umukiranutsi ifeza, n’umutindi bakamugura inkweto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, bakagoreka n’inzira y’umugwaneza. Umwana na se baryamana n’umukobwa umwe, bakagayisha izina ryanjye ryera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Biryamira iruhande rw’igicaniro cyose ku myambaro bendeye ubugwate, kandi banywera mu nzu y’Imana yabo vino y’abaciwe ibyiru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Kandi ni jye warimburiye Umwamori imbere yabo, uburebure bwe bwari nk’uburebure bw’imyerezi, kandi yari akomeye nk’imyela, ariko natsembyeho imbuto ze nturutse hejuru, n’imizi ye nturutse hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi nabakuye mu gihugu cya Egiputa mbayobora mu butayu imyaka mirongo ine, kugira ngo muhindūre igihugu cy’Abamori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi mu bahungu banyu nahagurukijemo abahanuzi no mu basore banyu Abanaziri. Mbese si ko byabaye mwa Bisirayeli mwe?” Ni ko Uwiteka abaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Ariko mwanywesheje Abanaziri vino, mutegeka abahanuzi muti ‘Ntimugahanure.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Dore ngiye kubashikamira nk’uko igare ryuzuwemo n’imiba rishikamira hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi guhunga ntikuzashobokera abanyambaraga, n’umunyamaboko ntazabasha kwiyungura intege, n’intwari ntizabasha kwikiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
n’umunyamuheto ntazabasha guhagarara, n’impayamaguru ntizīrokora, n’ugendera ku ifarashi na we ntazabasha kwikiza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
kandi intwari yo mu bakomeye, uwo munsi izahunga yambaye ubusa.” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma amosi igice cya: