Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana ihana Isirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nimwumve iri jambo Uwiteka yabavuzeho, mwa Bisirayeli mwe, ab’umuryango wose navanye mu gihugu cya Egiputa ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Ni mwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi, ni cyo gituma nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Intare yatontomera mu ishyamba idafite umuhigo? Umugunzu w’intare warurumira mu buvumo bwawo ari nta cyo ufashe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Inyoni se yagwa mu mutego uri hasi kandi udatezwe? Umutego w’umushibuka washibuka ari nta cyo ufashe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mbese impanda yavugirizwa mu mudugudu abantu ntibagire ubwoba? Hari ibibi byatera umudugudu Uwiteka atari we ubizanye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Intare iyo itontomye hari udatinya? Uwiteka Imana yaravuze. Ni nde warorera guhanura?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mubyamamaze mu manyumba yo muri Ashidodi, no mu manyumba yo mu gihugu cya Egiputa muti “Muteranire mu mpinga z’imisozi y’i Samariya, kandi murebe impagarara zihari zikomeye n’urugomo ruhagirirwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwiteka aravuga ati “Ntibazi gukora ibitunganye, ahubwo biyuzuriza mu manyumba yabo ibyo bendeshaga urugomo n’ubwambuzi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni cyo gituma Uwiteka Imana ivuga iti “Hazabaho umwanzi ndetse azagota igihugu, azacogoza imbaraga zawe, amanyumba yawe azasahurwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka aravuga ati “Abisirayeli bibera i Samariya bicaye ku miguno y’amariri no ku misego ya hariri, ariko nk’uko umwungeri yaka intare iminono ibiri cyangwa igice cy’ugutwi biri mu kanwa kayo, ni ko bazarokorwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nimwumve, mushinje inzu ya Yakobo.” Ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Kuko umunsi nzahanira Isirayeli ibicumuro bye, nzahana n’ibicaniro by’i Beteli, kandi amahembe y’igicaniro azacibwa agwe hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Inyumba y’itumba nzayisenya hamwe n’inyumba y’impeshyi, kandi amanyumba arimbishijwe amahembe y’inzovu azasenywa, n’amazu akomeye azatsembwaho.” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma amosi igice cya: