Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Nimwumve iri jambo ry’umuborogo mbateruriye, wa nzu ya Isirayeli we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umwari wa Isirayeli araguye ntazongera kubyuka, yagushijwe mu gihugu cye ntihagira uwo kumubyutsa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwiteka Imana iravuga iti “Umudugudu w’inzu ya Isirayeli watabaraga ari ingabo igihumbi hazatabaruka ijana, n’uwatabaraga ari ijana hazatabaruka icumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Kuko Uwiteka abwira inzu ya Isirayeli ati ‘Nimunshake mubone kubaho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
ariko mwe gushaka i Beteli. Ntimukajye n’i Gilugali, ntimukanyure n’i Bērisheba kuko i Gilugali hazajyanwa ari imbohe, n’i Beteli hazaba imisaka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Ahubwo mushake Uwiteka kandi ni bwo muzabaho, kugira ngo adatungura inzu ya Yosefu ameze nk’umuriro ukongora i Beteli, hataboneka uwo kuwuzimya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Yemwe abahindura imanza zitabera kuba apusinto mukagusha hasi gukiranuka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
mushake Iyaremye inyenyeri za Kilimiya n’iza Oriyoni, ihindura igicucu cy’urupfu ikakigira igitondo, ihindura amanywa umwijima wa nijoro, ihamagara amazi yo mu nyanja ikayasandaza ku isi, Uwiteka ni ryo zina ryayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni we uzanira abanyamaboko kurimbuka bibatunguye, bituma kurimbuka gutungura igihome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Ubahaniye ku irembo baramwanga, kandi banga urunuka uvuga ibitunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko rero mwarenganyaga abakene, mukabaka ibihunikwa by’ingano, mukiyubakira amazu y’amabuye abajwe, ariko namwe ntimuzayabamo. Mwateye inzabibu nziza ariko ntimuzanywa vino yazo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kuko nzi ibicumuro byanyu uko ari byinshi, n’ibyaha byanyu uko bikomeye mwa barenganya abakiranutsi mwe, mukakira impongano kandi mukagorekera imanza z’abatindi, aho muzicira ku irembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni cyo gituma umuntu witonda yakwicecekera mu gihe nk’icyo, kuko ari igihe kibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugira ngo mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk’uko mwibwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera mucira ku irembo, ahari aho Uwiteka Imana Nyiringabo izagirira imbabazi abasigaye b’inzu ya Yosefu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo, Umwami avuga ati “Hazabaho umuborogo mu nzira nyabagendwa zose, kandi mu mayira yose bazavuga bati ‘Ni ishyano! Ni ishyano!’ Kandi bazatuma ku muhinzi ngo yirabure, no ku bahanga baririmbana imiborogo ngo baboroge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mu nzabibu zose hazaba imiborogo kuko nzabanyuramo.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Muzabona ishyano mwa bifuza umunsi w’Uwiteka mwe! Mbese uwo munsi w’Uwiteka murawushakira iki? Uzaba ari umwijima, si umucyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni nk’umuntu uhunze intare agahura n’idubu, cyangwa ugiye mu nzu akegamiza ukuboko ku rusika, inzoka ikamurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mbese umunsi w’Uwiteka ntuzaba ari umwijima atari umucyo, ndetse ari umwijima w’icuraburindi utagira icyezezi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Nanga ibirori byanyu, ndabigaya, kandi ntabwo nezezwa no guterana kwanyu kwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Naho mwantambira ibitambo byoswa, mukantura amaturo y’amafu sinzabyemera, kandi sinzita ku bitambo byanyu by’uko ari amahoro by’amatungo yanyu abyibushye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nkuraho urusaku rw’indirimbo zawe, kuko ntashaka kumva ijwi ry’inanga zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ahubwo ureke imanza zitabera zigende nk’amazi, no gukiranuka gukwire hose nk’uruzi rusandaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Mbese hari ibitambo n’amaturo mwanzaniye mu butayu muri ya myaka mirongo ine, mwa nzu ya Isirayeli mwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Mwahetse Sikoti umwami wanyu, na Kiyuni ikigirwamana cyanyu, inyenyeri y’imana yanyu mwiremeye ubwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ni cyo kizatuma mbajyanisha muri iminyago hakurya y’i Damasiko.” Ni ko Uwiteka avuga kandi izina rye ni Imana Nyiringabo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma amosi igice cya: