Somera Bibiriya kuri Telefone
Daniyeli abona ubwiza bw’Imana, ararabirana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w’i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icy’ukuri, ari cyo ntambara zikomeye. Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa vino, nta cyo nasamiraga kandi sinihezuraga kugeza aho ibyo byumweru uko ari bitatu byose bishiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa mbere, nari ku nkombe y’uruzi runini rwitwa Hidekelu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko ntereye amaso mbona umugabo wambaye umwenda w’igitare, yari akenyeje izahabu nziza yacukuwe Ufazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi umubiri we wasaga na yasipi, mu maso he hasaga n’umurabyo, amaso ye yasaga n’amatabaza yaka umuriro, amaboko ye n’ibirenge bye byasaga n’imiringa isenwe, kandi ijwi ry’amagambo ye ryari rimeze nk’iry’abantu benshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni jye Daniyeli gusa wabonye ibyo neretswe ibyo, ariko abantu twari kumwe ntibarakabibona, ahubwo bahinze umushyitsi cyane barahunga, barihisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko nsigara aho jyenyine mbona ibyo byerekanywe bikomeye, sinasigarana intege kuko ubwiza bwanjye bwampindukiyemo ububore ndatentebuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko numvaga ijwi ry’amagambo ye, nkiryumva ngwa nubamye ndarabirana nk’usinziriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko haza ukuboko kunkoraho, kurambyutsa kumpfukamisha amavi n’ibiganza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Arambwira ati “Yewe Daniyeli mugabo ukundwa cyane, umva amagambo ngiye kukubwira, haguruka weme kuko uyu munsi ngutumweho.” Amaze kumbwira iryo jambo ndahaguruka, mpagarara ntengurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Aherako arambwira ati “Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko umutware w’ibwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko none nzanywe no kugusobanurira ibizaba ku bantu bawe mu minsi y’imperuka, kuko ibyo weretswe ari iby’igihe gishyize kera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Amaze kumbwira ayo magambo, ncurika umutwe ndumirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze haza uwasaga n’umwana w’umuntu akora ku munwa wanjye, mperako mbumbura akanwa kanjye ndavuga, mbwira uwari umpagaze imbere nti “Databuja, ibyo neretswe ko byatumye imibabaro yanjye ingarukamo nkabura intege,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
mbese nkanjye umugaragu wawe nabasha nte kuvugana na databuja, ko nta ntege ngifite kandi ntagihumeka neza?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uwasaga n’umuntu arongera ankoraho, arankomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Arambwira ati “Yewe mugabo ukundwa cyane, witinya, amahoro abe muri wowe. Komera, koko komera.”Tukivugana mperako ndakomezwa ndavuga nti “Databuja vuga, kuko unkomeje.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Arambaza ati “Uzi ikinzanye aho uri? Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n’umutware w’u Buperesi, nimara kugenda umwami w’u Bugiriki araherako aze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ariko ndagusobanurira ibyanditswe mu byanditswe by’ukuri, kandi abo nta wundi dufatanije kubarwanya keretse Mikayeli, umutware wanyu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma daniyeli igice cya: