Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami arota inzozi, abapfumu bananirwa kuzisobanura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa kabiri Umwami Nebukadinezari akiri ku ngoma yarose inzozi, nuko ahagarika umutima ntiyarushya agoheka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umwami aherako ategeka ko bahamagara abakonikoni n’abapfumu, n’abashitsi n’Abakaludaya ngo baze kubwira umwami ibyo yarose. Nuko baza bitabye umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umwami arababwira ati “Narose inzozi, umutima wanjye uhagarikwa no gushaka kuzimenya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Abakaludaya baherako babwira umwami mu rurimi rw’Urunyarameya bati “Nyagasani uhoraho iteka ryose. Rotorera abagaragu bawe izo nzozi, tubone uko dusobanura impamvu zazo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko umwami asubiza Abakaludaya ati “Nazibagiwe. Nuko nimutazimbwira ngo muzinsobanurire, muzatemagurwa kandi ingo zanyu zizahindurwa nk’ibyavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko nimumbwira izo nzozi, nzabagororera mbahe impano n’icyubahiro cyinshi. Nuko ngaho nimumbwire izo nzozi n’uko zisobanurwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bamusubiza ubwa kabiri bati “Umwami narotorere abagaragu be izo nzozi, natwe turazisobanura.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umwami arabasubiza ati “Menye rwose ko mushaka kubyirengagiza, kuko mubonye ko nzibagiwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko nimutamenyesha izo nzozi mwese muzategekwa itegeko rimwe, kuko mwagiye umugambi wo kuza kubeshyera imbere yanjye, mukirengagiza ibyo mbabajije ngo buzacyana ayandi. Cyo nimumbwire izo nzozi menye ko mushobora no kuzisobanura.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko Abakaludaya basubiriza imbere y’umwami icyarimwe bati “Nta muntu n’umwe wo mu isi wabasha kumenyesha umwami iryo jambo, kuko nta mwami cyangwa umutware cyangwa umutegeka, wigeze gusobanuza umukonikoni wese cyangwa umupfumu cyangwa Umukaludaya bene iryo jambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Icyo umwami aduhatiraho kiraruhanije, kandi nta wundi wabasha kucyerekana imbere y’umwami, keretse imana zitabana n’abafite imibiri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ni cyo cyatumye umwami abarakarira uburakari bukabije. aherako ategeka kurimbura abanyabwenge b’i Babuloni bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko ingoma ijya ku nama ngo abanyabwenge bicwe, bajya gushaka Daniyeli na bagenzi be ngo bicwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko Daniyeli asubizanya Ariyoki umutware w’abasirikare barinda umwami, ubwenge no kwitonda. Uwo ni we wari ugiye kwica abanyabwenge b’i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abaza Ariyoki umutware w’umwami ati “Ni iki gitumye habaho itegeko ry’ikubagahu rivuye ku mwami?” Nuko Ariyoki abisobanurira Daniyeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Daniyeli aherako asanga umwami, amusaba umunsi ngo azamumenyeshe ibyo yabazaga.
Imana ihishurira Daniyeli inzozi z’umwami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko Daniyeli ajya mu nzu ye, abibwira bagenzi be Hananiya na Mishayeli na Azariya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kugira ngo bingingire Imana yo mu ijuru ibyo bihishwe, ngo ibagirire imbabazi batarimburanwa n’abanyabwenge bandi b’i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko ibyo byahishwe bihishurirwa Daniyeli mu nzozi yarose nijoro. Maze Daniyeli ashima Imana yo mu ijuru
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
ati “Izina ry’Imana rihore rihimbazwa iteka ryose, kuko ubwenge n’amaboko ari ibyayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ni yo inyuranya ibihe n’imyaka, ni yo yimūra abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n’abazi kwitegereza ikabaha kumenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi ihishura ibihishwe by’ahatagerwa, izi n’ibyo mu mwijima, umucyo ubana na yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ndagushimye, ndaguhimbaza wowe Mana ya ba sogokuruza umpaye ubwenge n’ubushobozi, unsobanuriye ibyo twagusabye kuko utumenyesheje ibyo umwami ashaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko Daniyeli ajya kwa Ariyoki, wari wategetswe n’umwami kurimbura abanyabwenge b’i Babuloni, amubwira atya ati “Nturimbure abanyabwenge b’i Babuloni, ahubwo unshyire umwami musobanurire ibyo ashaka.”
Daniyeli asobanurira umwami inzozi ze
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko Ariyoki arihuta ajyana Daniyeli ku mwami aramubwira ati “Mbonye umugabo wo mu bantu b’abanyagano b’Abayuda, arabwira umwami inzozi ze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Umwami ahindukirira Daniyeli wahimbwe Beluteshazari, aramubaza ati “Mbega urambwira inzozi neretswe n’icyo zisobanura?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Daniyeli asubiza umwami ati “Ibyo bihishwe umwami yasobanuzaga, nta banyabwenge babasha kubimenyesha umwami, cyangwa abapfumu cyangwa abakonikoni cyangwa abacunnyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
ariko mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yeretse Umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza. Inzozi n’ibyo werekewe ku gisasiro ni byo ibi:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Nuko ibyawe, nyagasani, watekerezaga uryamye ibizaba mu gihe kizaza; Ihishura ibihishwe ni yo yakubwiye ibizaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi jyewe ubwanjye, ibyo bihishwe sinabihishuriwe n’uko ndi umunyabwenge kuruta umuntu wese uriho; ahubwo ni ukugira ngo umwami amenyeshwe iby’inzozi ze, amenye n’ibyo umutima we wibwiraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
“Nuko nyagasani, wabonye igishushanyo kinini kandi icyo gishushanyo cyari kinini cyane, kirabagirana cyane. Cyari kiguhagaze imbere, kandi ishusho yacyo ikaba yari iteye ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nuko icyo gishushanyo umutwe wacyo wari izahabu nziza, kandi igituza cyacyo n’amaboko yacyo byari ifeza, inda n’ibibero byacyo byari imiringa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
amaguru yacyo yari ibyuma, n’ibirenge byacyo byari igice cy’ibyuma n’icy’ibumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Urabyitegereza ugeza aho ibuye ryaziye ritarimbuwe n’intoki, ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo by’ibyuma n’ibumba, rirabimenagura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Nuko icyuma n’ibumba n’umuringa, n’ifeza n’izahabu biherako bimenagurikira rimwe, bihinduka nk’umurama w’aho bahurira mu cyi, bitumurwa n’umuyaga ntibyagira ishyikizo, maze iryo buye ryakubise igishushanyo rihinduka umusozi munini, rirangiza isi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
“Nuko izo ni zo nzozi, kandi turasobanura impamvu zazo aha imbere y’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nuko wowe nyagasani, uri umwami w’abami. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubwami n’ubushobozi n’imbaraga n’icyubahiro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
yaguhaye n’inyamaswa zo mu gasozi n’ibisiga byo mu kirere by’aho abantu baba hose, ibishyira mu kuboko kwawe ngo ubitegeke byose. Nuko nyagasani, wa mutwe w’izahabu ni wowe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Kandi uzakurikirwa n’ubundi bwami budahwanije n’ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw’imiringa butegeke isi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Ariko ubwami bwa kane buzakomera nk’icyuma, kuko ibyuma ari byo bimenagura ibintu byose bikabijanjagura, kandi nk’uko ibyuma bimenagura ibintu byose, ni ko ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura butyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Kandi nk’uko wabonye ibirenge n’amano ari igice cy’ibumba ry’umubumbyi n’igice cy’ibyuma, ni ko ubwo bwami buzigabanyamo, ariko muri bwo hazaba gukomera nk’ibyuma nk’uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Kandi nk’uko amano yari igice cy’ibyuma n’igice cy’ibumba, ni ko ubwo bwami buzamera: igice cyabwo kimwe kizaba gikomeye, ikindi kidakomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Kandi nk’uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba, ni ko bazivanga n’urubyaro rw’abantu, ariko ntibazafatana nk’uko ibyuma bitavanga n’ibumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Nuko ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Uko wabonye ibuye ryavuye ku musozi ritarimbuwe n’intoki, rikamenagura ibyuma n’imiringa n’ibumba n’ifeza n’izahabu, ni uko Imana ikomeye yahishuriye umwami ibizaba mu bihe bizaza. Kandi izo nzozi ni iz’ukuri, no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Nuko Umwami Nebukadinezari aherako yikubita hasi yubamye aramya Daniyeli, ategeka ko bamutambira ibitambo bakamwosereza imibavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Nuko umwami abwira Daniyeli ati “Ni ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, ni umwami w’abami kandi ni yo ihishura ibihishwe, kuko ishoboye guhishura ibyo byahishwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Nuko umwami aherako akuza Daniyeli, amugororera ingororano nyinshi zikomeye. Amuha gutwara igihugu cyose cy’i Babuloni, no kuba umutware mukuru w’abanyabwenge bose b’i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Maze Daniyeli asabira Saduraka na Meshaki na Abedenego ubutware bw’igihugu cy’i Babuloni, umwami arabubaha ariko Daniyeli we aguma ibwami.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma daniyeli igice cya: