Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami agira ibirori abona intoki zandika ku rusika
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwami Belushazari ararika abatware be bakuru igihumbi ngo baze mu birori, abatunganiriza ibyokurya n’ibyokunywa.muri ibyo birori, umwami na we anywera vino imbere y’abo batware igihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko Belushazari agisogongera kuri vino, ategeka ko bamuzanira ibintu by’izahabu n’ifeza, ibyo se Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw’i Yerusalemu, kugira ngo umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bamuzanira ibyo bintu by’izahabu byakuwe mu rusengero rw’inzu y’Imana yari i Yerusalemu, maze umwami n’abatware be n’abagore be n’inshoreke ze barabinywesha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
banywa vino bahimbaza ibigirwamana by’izahabu n’iby’ifeza, n’iby’imiringa n’iby’ibyuma, n’iby’ibiti n’iby’amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwo mwanya haboneka intoki z’umuntu, zandika ku rusika ruhomye rw’inzu y’umwami aherekeye igitereko cy’itabaza, umwami abona ikiganza cyandika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abibonye mu maso he hahinduka ukundi, gutekereza kwe kumuhagarika umutima. ingingo z’amatako ye zicika intege kandi amavi ye arakomangana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Umwami atera hejuru ati “Nimunzanire abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi.” Abo banyabwenge b’i Babuloni baje umwami arababwira ati “Uri busome iyi nyandiko wese akansobanurira impamvu yayo, azambikwa umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi azaba umutware wa gatatu mu bwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko abanyabwenge b’umwami bose barinjira, ariko bananirwa gusoma iyo nyandiko cyangwa kumenyesha umwami uko isobanurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umwami Belushazari aherako ahagarika umutima cyane, mu maso he hahinduka ukundi n’abatware be barashoberwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nyuma umwamikazi yumvise amagambo y’umwami n’abatware be, yinjira mu nzu y’ibirori bariragamo aravuga ati “Nyagasani nyaguhoraho, ibyo utekereza bye kuguhagarika umutima ngo mu maso hawe hahinduke ukundi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kuko mu gihugu cyawe harimo umugabo urimo umwuka w’imana zera. Ndetse ku ngoma ya so yabonekwagamo n’umucyo no kwitegereza n’ubwenge buhwanye n’ubwenge bw’imana, kandi so Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w’abakonikoni n’abapfumu n’Abakaludaya n’abacunnyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.”
Daniyeli asoma ibyanditswe ku rusika, arabisobanura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko bazana Daniyeli imbere y’umwami. Umwami abaza Daniyeli ati “Ni wowe Daniyeli wo mu banyagano b’Abayuda, umwami data yakuye i Buyuda?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Numvise bakuvuga ko umwuka w’imana ari muri wowe, kandi ko umucyo no kwitegereza n’ubwenge bwiza bikubonekaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ubu ngubu banzaniye abanyabwenge n’abapfumu, kugira ngo bansomere iyi nyandiko bansobanurire impamvu yayo, ariko ntibashoboye kubisobanura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko numvise ko ushobora gusobanura amagambo no guhangura ibyananiranye. Nuko rero niba ushobora kunsomera iyi nyandiko ukansobanurira impamvu yayo, uzambikwa umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi uzaba umutware wa gatatu mu bwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Daniyeli asubiza umwami ati “Impano zawe uzigumanire, kandi ingororano zawe uzihe undi. Ariko ndasomera umwami iyi nyandiko, musobanurire impamvu yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Umva, nyagasani, Imana Isumbabyose yahaye so Nebukadinezari ubwami no gukomera n’ubwiza n’icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe baramutinyaga, bagahindira imishyitsi imbere ye ku bw’icyubahiro Imana yamuhaye. Yicaga uwo ashatse kwica, akarokora uwo ashatse kurokora. Yogezaga uwo ashatse kogeza, agacisha bugufi uwo yashakaga gucisha bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko yishyira hejuru, yinangira umutima bimutera kuba umunyagitinyiro mu byo yakoraga, ni ko gukurwa ku ntebe y’ubwami maze icyubahiro cye bakimukuraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko yirukanwa mu bantu umutima we uhindurwa nk’uw’inyamaswa, abana n’imparage, akarisha nk’inka, umubiri we utondwaho n’ikime kiva mu ijuru kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu, kandi ko ibwimikamo uwo ishatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Ariko wowe umwana we Belushazari, ntiwicishije bugufi mu mutima wawe nubwo wamenye ibyo byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
ahubwo wishyize hejuru ugomera Uwiteka Imana nyir’ijuru, bakuzanira ibintu byo mu nzu yayo kugira ngo wowe n’abatware bawe n’abagore bawe n’inshoreke zawe mubinyweshe vino, maze uhimbaza ibigirwamana by’ifeza n’iby’izahabu, n’iby’imiringa n’iby’ibyuma, n’iby’ibiti n’iby’amabuye bitareba, ntibyumve, ntibyitegereze. Ariko Imana ifite umwuka wawe mu kuboko kwayo, nyir’ukumenya imigendere yawe yose, nturakayishimisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ni cyo gitumye itegeka ko icyo kiganza kiza, ikacyandikisha iyi nyandiko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Kandi ibyanditswe ni byo ibi: Mene Mene Tekeli Ufarisini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi bisobanurwa bitya: Mene bisobanurwa ngo Imana ibaze imyaka umaze ku ngoma, iyishyiraho iherezo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Tekeli bisobanurwa ngo: wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi Perēsi bisobanurwa ngo: ubwami bwawe buragabwe, buhawe Abamedi n’Abaperesi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko Belushazari ategeka ko bambika Daniyeli umwenda w’umuhengeri n’umukufi w’izahabu mu ijosi, kandi ko bavuga baranguruye ko azaba umutware wa gatatu mu bwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ariko iryo joro Belushazari umwami w’u Bukaludaya aricwa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma daniyeli igice cya: