Somera Bibiriya kuri Telefone
Daniyeli yerekwa iby’impfizi y’intama n’isekurume y’ihene
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
nubuye amaso mbona impfizi y’intama ifite amahembe abiri, ihagaze ku ruzi. Ayo mahembe uko ari abiri yari maremare ariko rimwe ryasumbaga irindi, irirerire ni ryo ryaherukaga kumera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mbona iyo mpfizi y’intama igenda ishyamye yerekeye iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, ntihagira inyamaswa ihangara kuyihagarara imbere, ntihaboneka ubasha kuziyikiza. Yagenzaga uko yishakiye, ikagira imbaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nkibyitegereza mbona haje isekurume y’ihene iturutse iburengerazuba igenda idakoza amaguru hasi, ikwira isi yose.Kandi iyo sekurume y’ihene yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y’amaso yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko itera ya mpfizi y’intama y’amahembe abiri nari nabonye ihagaze ku ruzi, iyivudukira ifite imbaraga n’uburakari bukaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Mbona yegereye iyo mpfizi y’intama irayirakarira, irayisekura iyivuna ayo mahembe yombi. Ya mpfizi y’intama ntiyari ifite imbaraga zo kuyihagarara imbere. Ahubwo iyo sekurume y’ihene iyikubita hasi irayisiribanga, ntihaboneka uwabasha gukiza iyo mpfizi y’intama imbaraga za ya sekurume y’ihene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Isekurume y’ihene igira imbaraga nyinshi cyane, imaze gukomera iryo hembe rinini riravunika, mu cyimbo cyaryo hamera andi mahembe ane agaragara cyane, yerekeye mu birere bine by’ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kuri rimwe muri ayo hashamikaho agahembe gato karakura cyane, kaba rinini ryerekeye ikusi n’iburasirazuba n’igihugu gifite ubwiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Rihinduka rinini rigera mu ngabo zo mu ijuru, ndetse ingabo zimwe n’inyenyeri zimwe ribijugunya hasi rirabisiribanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko ririkuza ndetse ryireshyeshya n’umugaba w’ingabo, rimukuraho igitambo gihoraho kandi ubuturo bwera burasenyuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Izo ngabo hamwe n’igitambo gihoraho, bihānwa mu butware bwaryo ku bw’igicumuro. Iby’ukuri ribijugunya hasi, rikajya ribasha ibyo rigambiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nyuma numva uwera avuga, maze undi wera abaza uwo wavugaga ati “Ibyo byerekanywe by’igitambo gihoraho n’igicumuro kinyagisha bizageza ryari, ubwo ubuturo bwera n’izo ngabo bizasiribangwa?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Aransubiza ati “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.”
Daniyeli asobanurirwa ibyo yeretswe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko jye ubwanjye Daniyeli, maze kubona ibyo neretswe ibyo ngashaka kubimenya, ngiye kubona mbona igisa n’umuntu kimpagaze imbere,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
maze numva ijwi ry’umuntu riturutse hagati y’uruzi Ulayi arahamagara ati “Gaburiyeli we, sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko ansanga aho nari mpagaze, ariko akiza ndatinya nikubita hasi nubamye, nuko arambwira ati “Umva yewe mwana w’umuntu, ibyo weretswe ni iby’igihe cy’imperuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko akimbwira ndarabirana nk’usinziriye uko nakubamye, ankoraho arambyutsa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Arambwira ati “Umva, ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cy’umujinya wo ku mperuka, kuko ari iby’igihe cy’imperuka cyategetswe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“Impfizi y’intama y’amahembe abiri wabonye, ni bo bami b’Abamedi n’Abaperesi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi ya sekurume y’ihene y’igikomo ni umwami w’i Bugiriki, kandi ihembe rinini riri hagati y’amaso yayo ni we mwami wabo wa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi nk’uko ryavunitse mu cyimbo cyaryo hakamera andi mahembe ane, uko ni ko hazaba ubwami bune bukomoka muri ubwo bwoko, ariko buzaba budafite amaboko nk’ay’uwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Igihe ubwo bwami buzaba bwenda gushirira, abanyabyaha bamaze gukabya, umwami w’umunyamwaga umenya ibitamenyekana azima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Imbaraga ze zizaba zikomeye, ariko ntizizaba ari ize ubwe. Azarimbura bitangaje, azabasha ibyo yagambiriye, azarimbura abakomeye n’ubwoko bw’abera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Azagira imigambi ituma abashishwa byose n’uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami w’abami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ibyerekanywe byavuzwe ko bizaba muri iyo minsi, uko buzacya bukira ni iby’ukuri, ariko ujye ubizigama kuko ari iby’igihe gishyize kera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nuko jyewe Daniyeli mperako ndaraba, mara iminsi ndwaye. Bukeye ndahaguruka nkora imirimo y’umwami ariko ntangazwa n’ibyo neretswe ibyo, nyamara nta muntu wabimenye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma daniyeli igice cya: