Somera Bibiriya kuri Telefone
Esiteri atoranywa aba umwamikazi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma y’ibyo, umwami Ahasuwerusi ashize uburakari yibuka Vashiti n’ibyo yakoze. n’igihano bamuhannye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Maze abagaragu b’umwami b’abahereza baramubwira bati “Nibashakire umwami abakobwa b’inkumi beza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
kandi umwami ategeke abatware bo mu bihugu by’ubwami bwe byose, ngo bateranirize abakobwa b’inkumi beza bose mu nzu y’abagore mu murwa w’i Shushani, babashyikirize Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore, kandi ngo bahabwe ibintu byo kubarimbisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze umukobwa umwami azashima abe umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.” Nuko umwami ashima iyo nama, abigenza atyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mu murwa w’i Shushani hari Umuyuda witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishi Umubenyamini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Yayiri yajyanywe ari imbohe n’abandi banyaganywe i Yerusalemu na Yekoniya umwami w’Abayuda, ubwo yanyagwaga na Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Moridekayi uwo ni we wareze Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo, kuko yari impfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yari umunyagikundiro afite uburanga. Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi aramujyana amurera nk’umwana we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko itegeko umwami yategetse rimaze kwamamara, abakobwa benshi bateranirizwa ku murwa w’i Shushani barindwa na Hegayi. Esiteri na we ajyanwa mu nzu y’umwami, arindwa na Hegayi umurinzi w’abagore.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha n’imigabane ye n’abaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu y’umwami. Amutoranya mu bandi amujyanana n’abaja be, amushyira mu nzu y’abagore aheza haruta ahandi hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi Esiteri ntabwo yari yigeze kuvuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe, kuko Moridekayi yari yaramwihanangirije kutabivuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi Moridekayi yajyaga agendagenda imbere y’urugo rw’inzu y’abagore, kugira ngo amenye uko Esiteri ameze n’uko yaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi umukobwa wese yagiraga igihe cyo kumurikirwa umwami, amaze gusohoza itegeko ry’abagore amezi cumi n’abiri, kuko igihe cyo kwarikwa kwabo ari ko cyameraga. Amezi atandatu bihezuraga imbiribiri, ayandi mezi atandatu bakaba bafite ibihumura neza n’ibindi byo kwarika abagore,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
maze umukobwa agaherako asanga umwami. Yava mu nzu y’abagore ngo ajye mu nzu y’umwami, icyo yashakaga cyose akagihabwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu y’abagore ya kabiri akarindwa na Shashigazi inkone y’umwami yarindaga inshoreke, ntiyongere gusubira ku mwami keretse iyo umwami yamushakaga, akamuhamagaza mu izina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nk’umwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore yategekaga, kandi ashimwa n’abamurebaga bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwa umwami muri kambere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze umwami atekeshereza abatware be bose n’abagaragu be ibyokurya byinshi mu birori bya Esiteri, ahesha ibihugu bye kubabarirwa, atanga impano nk’uko umwami azitanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ubwo bongeraga guteranya abakobwa ubwa kabiri, Moridekayi yari yicaye ku irembo ry’ibwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi Esiteri yari ataravuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe ubwo ari bwo, nk’uko Moridekayi yari yaramwihanangirije, kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nk’uko yaryumviraga akimurera.
Moridekayi ahishura inama z’abagambaniraga umwami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Muri iyo minsi ubwo Moridekayi yajyaga yicara ku irembo ry’ibwami, abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga urugi, Bigitani na Tereshi, bararakara bashaka kwica Umwami Ahasuwerusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Imigambi yabo imenywa na Moridekayi, na we abibwira Umwamikazi Esiteri. Esiteri aherako abimubwirira umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Barabigenzura basanga ari ko biri, abo bombi babamanika ku giti maze ibyo babyandikira imbere y’umwami mu gitabo cy’ubucurabwenge.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma esiteri igice cya: