Somera Bibiriya kuri Telefone
Moridekayi asuzugura Hamani, na we ashaka kurimbura Abayuda
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma y’ibyo, Umwami Ahasuwerusi akuza Hamani mwene Hamedata Umwagagi amugira umutware mukuru, intebe ye ayiha icyubahiro ayirutisha iz’abatware bose bahakanywe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abagaragu b’umwami bose babaga bari ku irembo baramupfukamiraga bakamuramya, kuko umwami ari ko yari yategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamupfukamiraga ngo amuramye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bukeye abagaragu b’umwami bari ku irembo ry’ibwami babaza Moridekayi bati “Ni iki gituma ucumura ku itegeko ry’umwami?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bakomeza kumuhana uko bukeye, atabyumviye babiregera Hamani ngo barebe ko yemera ibya Moridekayi, kuko yari yireguje ko ari Umuyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Hamani abonye yuko Moridekayi atamupfukamiye ngo amuramye, ararakara cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abona yuko gufata Moridekayi wenyine ari nta cyo bimaze, kuko bari bamubwiye ubwoko bwa Moridekayi. Ni cyo cyatumye Hamani ashaka uburyo bwo kurimbura Abayuda bose bari mu gihugu cya Ahasuwerusi cyose, ari bo bwoko bwa Moridekayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze mu mwaka wa cumi n’ibiri Umwami Ahasuwerusi ari ku ngoma, mu kwezi kwa mbere kwitwa Nisani, baraguza inzuzi zitwa Puri imbere ya Hamani, baraguza iminsi yose n’amezi yose uko bikurikirana, bageze ku kwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati “Hariho ubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mu bihugu utegeka byose. Amategeko yabwo ntahura n’ay’ayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko y’umwami, ni cyo gituma nta cyo byunguye umwami kubihanganira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Umwami nabishima iteka ricibwe, baryandike ko barimburwa. Nanjye nzatanga italanto z’ifeza inzovu, nzihe abanyabintu b’umwami, bazishyire mu bubiko bwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko umwami yambura impeta ku rutoki ayiha Hamani mwene Hamedata Umwagagi, umwanzi w’Abayuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umwami abwira Hamani ati “Ifeza uzīhamanire, kandi ubwo bwoko ndabuguhaye ubugire uko ushaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bukeye ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa mbere bahamagara abanditsi b’umwami, bandika ibyo Hamani ategetse byose babyoherereza ibisonga by’umwami, n’abatware b’intebe batwaraga ibihugu bye byose, n’ibikomangoma byo mu mahanga yose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n’ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, babyandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi bashyiraho n’ikimenyetso cy’impeta ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko bohereza inzandiko, baziha intumwa zizijyana mu bihugu by’umwami byose ngo bice Abayuda bose, abakuru n’abato, abana bato n’abagore, babarimbure babamareho umunsi umwe, ari wo munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, kandi ngo bajyane ibintu byabo ho iminyago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze bandikira amahanga yose bakurikije urwo rwandiko, ngo bitegekwe mu bihugu byose ko bitegura uwo munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko intumwa ntizatinda zijyanwa n’itegeko ry’umwami, itegeko ryamamara ku murwa w’i Shushani. Maze umwami na Hamani bicazwa no kunywa, ariko abo ku murwa w’i Shushani barumirwa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma esiteri igice cya: