Somera Bibiriya kuri Telefone
Abayuda bica abanzi babo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’iteka by’umwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi b’Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko Abayuda bateranira mu midugudu yabo mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose, ngo bafate abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabashaga kubabuza kuko amahanga yose yari yabatinye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze abatware b’ibihugu byose n’ibisonga by’umwami, n’abatware b’intebe n’abakoraga imirimo y’umwami batabara Abayuda, kuko Moridekayi yari yabateye ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Moridekayi uwo yari akomeye mu rugo rw’umwami, yamamara mu bihugu byose kandi yajyaga arushaho gukomera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko Abayuda bicisha abanzi babo inkota, barabatsemba babamaraho, bagirira ababangaga uko bashatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ku murwa w’i Shushani Abayuda bahica abagabo magana atanu, barabarimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bica na Parishanidata na Dalifoni na Asipata,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
na Porata na Adaliya na Aridata,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
na Parimashita na Arisayi na Aridayi na Vayizata,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
bene Hamani mwene Hamedata umwanzi w’Abayuda, uko ari icumi barabica ariko ntibagira icyo banyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwo munsi umwami abwirwa umubare w’abiciwe mu murwa w’i Shushani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko umwami abwira Umwamikazi Esiteri ati “Abayuda bishe abagabo magana atanu mu murwa w’i Shushani barabarimbura, bica na bene Hamani icumi. Mbese none mu bindi bihugu by’umwami bakoze ibingana iki? Hariho icyo usaba ukagihabwa? Hariho ikindi ushaka ngo gikorwe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, yemerere Abayuda bari i Shushani ejo bazabigenze nk’uko itegeko ry’uyu munsi rimeze, kandi bene Hamani uko ari icumi bamanikwe ku giti.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko umwami ategeka ko biba bityo, iteka ryamamara i Shushani na bene Hamani uko ari icumi barabamanika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Bukeye bwaho ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari, Abayuda bari i Shushani baraterana bahica abagabo magana atatu, ariko ntibagira icyo banyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi abandi Bayuda bo mu bihugu by’umwami baraterana birwanaho, bica mu banzi babo abantu inzovu indwi n’ibihumbi bitanu, baruhuka ababangaga ariko ntibagira icyo banyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uko ni ko byabaye ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa Adari. Ku wa cumi n’ine bararuhuka, bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko Abayuda b’i Shushani baraterana ku munsi wa cumi n’itatu w’uko kwezi no ku wa cumi n’ine, maze ku wa cumi n’itanu wako bararuhuka bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni cyo gituma uwo munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari, Abayuda b’imusozi babaga mu midugudu idafite inkike, bawugira umunsi wo kunezererwaho no gusangira, n’umunsi mwiza wo guhana amafunguro.
Moridekayi ategeka ko iyo minsi iba iminsi mikuru
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Hanyuma Moridekayi yandika ibyo, abyoherereza Abayuda bose bo mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose, aba hafi n’aba kure,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
abategeka ko umunsi wa cumi n’ine n’uwa cumi n’itanu w’ukwezi Adari, bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
kuko iyo minsi ari yo Abayuda baruhukiyemo abanzi babo, kandi uko kwezi akaba ari ko kwababereye uk’umunezero mu cyimbo cy’umubabaro, hakaba umunsi mwiza mu cyimbo cyo kwirabura. Kandi abategeka ko bayigira iminsi yo gusangiriraho no kunezerwa, bagahana amafunguro, bagaha abakene impano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko Abayuda basezerana yuko bazajya babigenza nk’uko babitangiye, kandi nk’uko Moridekayi yabandikiye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
kuko Hamani mwene Hamedata Umwagagi umwanzi w’Abayuda bose yari yagambiriye ko arimbura Abayuda, kandi yari yejeje inzuzi zitwa Puri ngo abarimbure abamareho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko ijambo rigeze ku mwami, umwami atuma inzandiko zo gutegeka yuko ubugambanyi bwe yagambaniye Abayuda bumugaruka, kandi ngo ubwe n’abahungu be bamanikwe ku giti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ni cyo gituma iyo minsi bayita Purimu, bayitiriye Puri. Maze ku bw’amagambo yo muri urwo rwandiko yose, n’ibyo babonye mu byabaye n’ibyababayeho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
bituma Abayuda bategeka iyo minsi uko ari ibiri, ko bazajya bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye, mu gihe cyayo gitegetswe nk’uko byari byanditswe. Barabisezerana ubwabo n’urubyaro rwabo, n’abajyaga bifatanya na bo bose ngo bye kuzakuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi bategeka yuko imiryango yose yo mu bihugu byose no mu midugudu yose, bazajya bibuka iyo minsi bakayigira iminsi mikuru ku ngoma zose, kandi ngo iyo minsi ya Purimu ntizakuke mu Bayuda cyangwa ngo urwibutso rwabo rwibagirane mu rubyaro rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko Umwamikazi Esiteri umukobwa wa Abihayili, na Moridekayi Umuyuda bandikisha ububasha bwose, bahamya urwo rwandiko rwa kabiri rwa Purimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Yoherereza inzandiko Abayuda bose bo mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi byo mu gihugu cya Ahasuwerusi, izo nzandiko zavugaga iby’amahoro n’iby’ukuri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
kugira ngo ahamye iyo minsi mikuru ya Purimu mu bihe byategetswe, uko Moridekayi Umuyuda n’Umwamikazi Esiteri babitegetse bakabyisezeranira ubwabo n’urubyaro rwabo, ibyo kwiyiriza ubusa no kuboroga kwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nuko itegeko rya Esiteri rihamya ibya Purimu, maze byandikwa mu gitabo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma esiteri igice cya: