Somera Bibiriya kuri Telefone
Umuhanuzi abera abantu ikimenyetso
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, uturana n’ab’inzu y’abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab’inzu y’abagome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Nuko rero weho mwana w’umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza nubwo ari ab’inzu y’abagome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi uzasohore ibintu byawe nk’ibintu byo kwimukana ku manywa bakureba, nawe uzasohoke nimugoroba bakureba nk’abahagurutse baciwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Wicire icyuho bakureba, ube ari cyo ubimenesherezamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze uzabishyire ku rutugu bakuruzi, ubijyane hatabona, uzitwikire mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko nkora uko nategetswe: ibintu byanjye mbisohora ku manywa nk’ibyimukanwa, maze ku gicamunsi nca icyuho mu nkike ubwanjye mbisohora hatabona, mbishyira ku rutugu bandeba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bukeye bwaho ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Mwana w’umuntu, mbese ab’inzu ya Isirayeli, ya nzu y’abagome ntibakubajije bati ‘Uragira ibiki?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ubasubize uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ubwo buhanuzi buhanurira umwami uri i Yerusalemu, n’ab’inzu ya Isirayeli bahari bose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uvuge uti ‘Mbabereye ikimenyetso.’ Uko nagenje ni ko bazagenzerezwa, bazimurwa bajyanwe ari imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi umwami ubarimo azashyira ibintu ku rutugu hatabona maze ahaguruke, bazicira icyuho mu nkike babe ari cyo babimenesherezamo, azitwikira mu maso kuko atazarebesha igihugu amaso ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi nzamutega ikigoyi cyanjye, afatwe n’umutego wanjye nzamujyane i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya, kandi ntazahareba nubwo ari ho azagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi abamukikijeho bose bo kumutabara, n’imitwe y’ingabo ze zose, nzabatataniriza mu birere byose mbakurikize inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabatataniriza mu mahanga nkabateragana mu bihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko nzasiga bake muri bo mbarokore inkota n’inzara n’icyorezo, kugira ngo bagaragarize ibizira byabo byose mu mahanga aho bagiye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Mwana w’umuntu, ibyokurya byawe ubirye uhinda umushyitsi, kandi unywe amazi yawe udagadwa uhagaritse umutima,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
maze ubwire abantu bo mu gihugu uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga iby’abaturage b’i Yerusalemu, n’iby’abo mu gihugu cya Isirayeli ngo: Bazarya ibyokurya byabo bahagaritse imitima, kandi banywe amazi yabo bashobewe kuko igihugu kizaba gihindutse umusaka, n’ibyari bikirimo byose bikaba bisahuwe bazize urugomo rw’abagituyemo bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi imidugudu ituwemo izahindurwa ikidaturwa, igihugu na cyo kizahinduka umusaka maze muzamenya yuko ndi Uwiteka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Mwana w’umuntu, uyu mugani ucibwa mu gihugu cya Isirayeli usobanurwa ute ngo iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Noneho ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.’ Ahubwo ubabwire uti ‘Iminsi igeze hafi, n’iyerekwa ryose rigiye gusohozwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nta yerekwa ry’ibinyoma cyangwa ubupfumu bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab’inzu y’ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“Mwana w’umuntu, dore ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko rero ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: