Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze bamwe bo mu bakuru ba Isirayeli baza aho ndi, banyicara imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Mwana w’umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mitima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
“Nuko rero uvugane nabo ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzanye ibigirwamana bye akabigira no mu mutima, kandi ikibi kimugusha akagishyira imbere ye agasanga umuhanuzi, jye Uwiteka nzamusubiza muri byo nkurikije umubare w’ibigirwamana bye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
kugira ngo ab’inzu ya Isirayeli mbafatane ibiri mu mitima yabo, kuko bose banyimūye babitewe n’ibigirwamana byabo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Nuko ubwire ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nimugaruke mwimūre ibigirwamana byanyu, mukure amaso yanyu ku bizira byanyu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“ ‘Kuko umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa umushyitsi uzindukiye muri bo akanyimūra, akazana n’ibigirwamana bye akabigira no mu mutima we, kandi agashyira ikibi kimugusha imbere ye agasanga umuhanuzi ngo amumpanurize, jye Uwiteka ni jye uzamwisubiriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi amaso yanjye nzayahoza kuri uwo muntu, mugire igitangaza n’ikitegerezo n’iciro ry’umugani kandi nzamuca mu bwoko bwanjye, namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“ ‘Umuhanuzi nashukwa akagira ijambo avuga, jye Uwiteka ni jye uzaba umwishukiye, kandi nzamuramburiraho ukuboko kwanjye, murimbure ave mu bwoko bwanjye Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Na bo bazajyana n’ibibi byabo: ibibi by’umuhanuzi bizahwana n’ibibi by’umumpanuriza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kugira ngo inzu ya Isirayeli itazongera kunyoba ngo inyimūre, cyangwa ngo yongere yiyanduze ibicumuro byabo byose, ahubwo babe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“Mwana w’umuntu, igihugu nikinkorera icyaha kigacumura, nanjye nkakiramburaho ukuboko kwanjye ngakuraho urushingikirizo rw’umutsima, maze nkagiteza inzara nkagitsembamo abantu n’amatungo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
naho cyaba kirimo abo bantu batatu, Nowa, Daniyeli na Yobu, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Iyo nteje igihugu inyamaswa zikacyangiza kigahinduka amatongo, inyamaswa ntizikunde ko hari ugicamo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa ari abakobwa, ni bo barokoka bonyine ariko igihugu cyaba umusaka. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Cyangwa se icyo gihugu ngiteje inkota nkavuga nti ‘Wa nkota we, nyura mu gihugu’ kugira ngo ntsembeho abantu n’amatungo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
naho cyaba kirimo abo bantu batatu, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari abahungu cyangwa abakobwa, ubwabo bonyine ni bo barokoka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Cyangwa se nateza icyorezo muri icyo gihugu, nkakibavushirizamo amaraso ku bw’umujinya banteye, nkagicamo abantu n’amatungo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
naho Nowa na Daniyeli na Yobu baba bakirimo, ndirahiye ko batagira icyo barokora ari umuhungu cyangwa umukobwa, gukiranuka kwabo kwakiza ubwabo bugingo gusa.” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Umwami Uwiteka aravuga ati “Mbese sinarushaho guhana i Yerusalemu ubwo nzahateza ibihano byanjye bikomeye uko ari bine, ari byo inkota n’inzara, n’inyamaswa z’inkazi n’icyorezo, kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko dore hazasigara abarokotse bazayisohorwamo, abahungu n’abakobwa. Dore bazabasanga, namwe muzabona ingeso zabo n’imirimo yabo, mushire agahinda k’ibibi byose nzaba nateye i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko bazabahumuriza ubwo muzabona ingeso zabo n’imirimo yabo, ni bwo muzamenya ko ibyo nayikoreye byose ntabikoreye ubusa.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: