Somera Bibiriya kuri Telefone
I Yerusalemu hagereranywa n’umugore wabaye maraya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, menyesha i Yerusalemu ibizira byaho
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira ab’i Yerusalemu: Inkomoko yawe na kavukire yawe, uri uwo mu gihugu cy’i Kanāni. So yari Umwamori na we nyoko yari Umuhetikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kavukire yawe, umunsi wavutseho umukungwe wawe ntibawushariye, kandi ntibakujabuye n’amazi ngo ubonere. Ntabwo waruhije usigwa n’akamuri, habe no kugushyira mu twahi tw’impinja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nta wakurebanye imbabazi kugira ngo agukoreho ibyo akugiriye ibambe, ahubwo watawe ku gasozi ku munsi wavutseho kuko wagawaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“‘Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Ni ukuri narakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nakugwije nk’ibimera mu murima uragwira kandi urakura, ugira uburanga buhebuje. Amabere yawe arashimangira n’umusatsi wawe urakura, ariko wari waratawe ari nta cyo wambaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“ ‘Nuko nkunyuzeho ndakwitegereza mbona ugeze mu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikiriza umwitero wanjye nambika ubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“‘Mperako nkuhagiza amazi, ni ukuri nkuhagiraho amaraso yawe rwose kandi nguhezuza amavuta.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze nkwambika imyambaro ifite amabara ateye ibika, ngukwetesha inkweto z’impu za tahashi, ngukenyeza imyambaro y’ibitare myiza kandi ngutwikiriza iya hariri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nkurimbishisha iby’umurimbo kandi nkwambika ibitare by’izahabu ku maboko, n’umukufi mu ijosi ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi nshyira impeta ku zuru ryawe n’impeta zo ku matwi, n’ikamba ryiza ku mutwe wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uko ni ko warimbishishijwe izahabu n’ifeza, kandi imyambaro yawe yari ibitare byiza, na hariri n’amabara ateye ibika. Wajyaga urya iby’ifu y’ingezi n’ubuki n’amavuta ya elayo, kandi wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse umera nk’umwamikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe n’ubwiza bwawe kuko bwari buhebuje, bwunguwe n’icyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“‘Ariko wiringiye ubwiza bwawe maze usambana ubitewe no kogezwa kwawe, ubusambanyi bwawe ubuha abahisi bose uba uwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko wenda mu myambaro yawe kandi wiremera insengero zo mu mpinga z’imisozi, uzirimbishisha amabara atari amwe maze uzisambaniramo. Nta bimeze nk’ibyo bizaba, ngo bimere bityo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi wajyanye impeta zawe nziza z’izahabu yanjye n’ifeza yanjye, ibyo naguhaye, ubyiremeramo ibishushanyo by’abagabo ngo usambane na bo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kandi wajyanye imyambaro yawe y’amabara ateye ibika urayibyambika, maze utereka imbere yabyo amavuta yanjye ya elayo n’imibavu yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ndetse n’ibyokurya byanjye naguhaye, iby’ifu y’ingezi n’amavuta ya elayo n’ubuki, ibyo nakugaburiraga wabiteretse imbere yabo ngo bibabere ibihumura neza, uko ni ko byagenze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“ ‘Maze kandi wajyanye abahungu bawe n’abakobwa bawe, abo wambyariye, urabibatambirira ngo barimburwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mbese ubusambanyi bwawe urabwita icyoroshye ko wishe abana banjye, ukabatanga ngo babicishirizwe mu muriro?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi muri ibyo bizira byawe byose n’ubusambanyi bwawe, ntiwaruhije wibuka iminsi y’ubuto bwawe, igihe utawe wambaye ubusa ukigaragura mu ivata ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“‘Nuko hanyuma y’ibyo bibi byawe byose (erega uzabona ishyano! Ni ko Umwami Uwiteka avuga),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
wiyubakiye inzu aharengeye, kandi wishyirira ingoro mu nzira zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ingoro zawe wazubatse mu mahuriro y’inzira hose, ubwiza bwawe ubuhindura ikizira, kandi watambikirije uhita wese ugwiza ubusambanyi bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi wasambanye n’Abanyegiputa b’abaturanyi bawe, b’ibifufumange, ugwiriza ubusambanyi bwawe kundakaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
“‘Nuko rero dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi igerero ryawe ry’ibyokurya ndarigabanije. Ndagutanze ngo abakwanga bakugenze uko bashaka, ari bo bakobwa b’Abafilisitiya, bakojejwe isoni n’imigenzereze yawe mibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“‘Kandi wasambanye na Ashuri, kuko ari ntabwo unyurwa. Ni ukuri wasambanye na bo, ariko ntiwanyurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Maze kandi wakwije ubusambanyi bwawe mu gihugu cy’i Kanāni ugeza i Bukaludaya, nyamara na bo ntibarakunyura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Umutima wawe ko utihanganye ugakora ibyo byose, umurimo w’umugore w’igishegabo cya maraya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
kuko wiyubakiye inzu aharengeye mu mahuriro y’inzira hose, ukiremera ingoro mu nzira zose ndetse ntumere nk’abandi ba maraya, kuko utita ku bihembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Ahubwo uri umugore w’umugabo kandi ugasambana, ukaryamana n’abashyitsi aho kuryamana n’umugabo wawe!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Abamaraya bose barahembwa, ariko weho uhemba abasambane bawe bose, ukabagurira kugira ngo bakuzeho baturutse impande zose ngo basambane nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ubusambanyi bwawe buciye ukubiri n’ubw’abandi bagore, kuko ari nta wagukurikiranaga ngo musambane, ahubwo utanga ibiguzi ariko weho ntugurirwe, ni cyo gituma ucishije ukubiri n’abandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
“ ‘Nuko rero wa musambanyi we, umva ijambo ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko ibiteye ishozi byawe byasheshwe hasi, ibiteye isoni byawe bigatwikururwa bitewe n’ubusambanyi wagiranaga n’abakunzi bawe, no ku bw’ibigirwamana byose by’ibizira byawe, n’amaraso y’abana bawe wabihaye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
dore ngiye guteraniriza abakunzi bawe bose hamwe, abakunezezaga n’abo wakundaga bose n’abo wangaga bose, nzabaguteranirizaho baguturuke impande zose, maze ntwikururire ibiteye isoni byawe kugira ngo babirebe byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Kandi nzagucira urubanza ruhwanye n’urw’abagore basambana, kandi bakavusha amaraso, kandi nzakuvusha amaraso nkurakariye kandi ngufuhira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Maze nzagutanga mu maboko yabo, na bo bazarimbura ya nzu yawe y’aharengeye basenye n’ingoro zawe, kandi bazakwambura imyambaro yawe, bagucuze n’ibintu byawe byiza by’umurimbo, maze bagusige bagutamuruye kandi wambaye ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
“‘Bazaguteza n’igitero maze bagutere amabuye, kandi bagusogoteshe inkota zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Amazu yawe bazayatwika bakugezeho ibihano uri imbere y’abagore benshi, nanjye nzatuma utongera gusambana, kandi ntuzongera gutanga ibiguzi byabyo ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Uku ni ko nzakuruhuriraho uburakari bwanjye, ifuh ryanjye rigushirireho, maze ntururukwe ne kongera kurakara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Kuko utibutse iminsi yo mu buto bwawe, ahubwo ukandakarisha ibyo byose. Nuko rero dore nanjye ngiye guherereza imigenzereze yawe ku mutwe wawe, kandi ibyo bibi n’ibizira byawe byose, ntabwo uzongera kubikora ukundi. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
“‘Dore uca imigani wese azagucira uyu mugani ati: Nyina n’umukobwa ni ubutarutana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Uri uwa nyoko wanga umugabo we n’abana be, kandi uri umwe na bene nyoko banze abagabo babo n’abana babo. Nyoko yari Umuhetikazi, na we so yari Umwamori.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
“‘Kandi mukuru wawe ni Samariya uturanye ibumoso bwawe n’abakobwa be, na murumuna wawe utuye iburyo bwawe ni Sodomu n’abakobwa be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Nyamara ntiwagendeye mu nzira zabo cyangwa ngo ukurikize ibizira byabo gusa, ahubwo nk’aho wabigaye ngo byoroshye, wabarengeje kwiyanduza mu nzira zawe zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
“‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye yuko Sodomu murumuna wawe we n’abakobwa be, batagenje nkawe n’abakobwa bawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Dore iki ni cyo gicumuro cya murumuna wawe Sodomu: ubwibone n’ibyokurya byinshi, n’ubukire bwe n’ubw’abakobwa be, kandi ntiyakomezaga ukuboko kw’abakene n’indushyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Bari abirasi, maze bakorera ibizira imbere yanjye, nuko mbibonye mperako mbakuraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
“‘Ndetse na Samariya ntabwo yakoze ibyaha bingana n’igice cy’ibyawe, ariko weho wagwije ibizira byawe kubarusha, ibizira byawe byose wakoze bituma ukuza bene nyoko ho urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Nawe ukorwe n’isoni ubwawe kuko wahaye urubanza bene nyoko, ku bw’ibyaha byawe wakoze birusha ibyabo kuba bibi bakurushije gukiranuka. Ni ukuri umware, kandi ukorwe n’isoni, kuko wakuje bene nyoko ho urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
“‘Nanjye nzagarura imbohe zabo, imbohe za Sodomu n’abakobwa be, n’imbohe za Samariya n’abakobwa be n’imbohe zawe ubwawe zizirimo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
kugira ngo ukorwe n’isoni wowe ubwawe, umwazwe n’ibyo wakoze byose, kuko wabahumurije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Kandi bene nyoko Sodomu n’abakobwa be, bazongera kumera nk’uko bahoze, na Samariya n’abakobwa be na bo bazongera kumera nk’uko bahoze, kandi wowe n’abakobwa bawe muzongera kumera nk’uko mwahoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
Murumuna wawe Sodomu ntiwabaraga inkuru ze mu gihe cy’ubwibone bwawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
ibibi byawe bitaramenyekana nko mu gihe cy’ibikoza isoni by’abakobwa b’i Siriya, n’iby’abamukikijeho bose, abakobwa b’Abafilisitiya bagushinyagurira baguturutse impande zose?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
Ibibi byawe n’ibizira byawe wabyikoreye nk’umutwaro. Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp59.
“‘Uwiteka aravuga ati: Nanjye nzakugenzereza nk’uko wagenje, kuko wahinyuye indahiro ukica isezerano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp60.
Ariko nzibuka isezerano nasezeranye nawe mu minsi y’ubuto bwawe, kandi nzagushyiriraho isezerano ry’iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp61.
Ni bwo uzibuka inzira zawe ugakorwa n’isoni, ubwo uzakira bene nyoko, bakuru bawe na barumuna bawe, kandi nzabaguha bakubere abakobwa, ariko si ku bw’isezerano ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp62.
Nuko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, maze umenye yuko ari jye Uwiteka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp63.
kugira ngo ubone kwibuka no kumwarwa, kandi we kongera kubumbura akanwa kawe ubitewe n’isoni zawe, nimara kukubabarira ibyo wakoze byose. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: