Somera Bibiriya kuri Telefone
Ezekiyeli atumwa ku Bisirayeli b’abagome
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, byuka uhagarare mvugane nawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Akivugana nanjye Umwuka anyinjiramo, anshingisha ibirenge byanjye maze numva uwavuganaga nanjye arambwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
“Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bisirayeli no ku mahanga yansuzuguye akangomera, bo na ba sekuruza bancumuyeho kugeza n’uyu munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abana babo ni abashizi b’isoni b’imitima inangiwe, ni bo ngutumyeho maze uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Na bo nubwo bazumva naho batakumva (kuko ari inzu y’abagome), ariko rero bazamenya ko umuhanuzi yari abarimo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Kandi nawe mwana w’umuntu we kubatinya, ntutinye n’amagambo yabo nubwo uri mu mifatangwe no mu mahwa, ukaba utuye muri sikorupiyo. We gutinya amagambo yabo, ntushishwe n’igitsure cyabo nubwo ari inzu y’abagome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze uzababwira amagambo yanjye nubwo bazumva naho batakumva, kuko ari abagome bikabije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Ariko weho mwana w’umuntu, umva icyo nkubwira. We kuba umugome nk’iyo nzu y’abagome, bumbura akanwa kawe maze icyo nguha ukirye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko ndebye mbona ukuboko kunyerekeyeho, maze mbona gufite umuzingo w’igitabo. 10Akibumburira imbere yanjye kandi cyari cyanditsweho imbere n’inyuma, cyanditswemo amaganya n’umuborogo n’ibyago.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: