Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ikusi, wohereze ijambo ryawe ikusi, maze uhanurire ishyamba ryo mu kibaya cy’ikusi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
ubwire ishyamba ryaho uti ‘Umva ijambo ry’Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugukongeza, kandi umuriro wawe uzatwika igiti kibisi cyose n’igiti cyumye cyose bikurimo, ntabwo ibirimi by’umuriro bizazima, mu maso hose hazababirwa uhereye ikusi ukageza ikasikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze igifite ubugingo cyose kizabona ko ari jye Uwiteka uwukongeje, kandi ntuzazima.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko ndavuga nti “Ayii Mwami Uwiteka! Baramvuga bati ‘Mbese aho uriya muntu si umuci w’imigani?’ ”
Ikimenyetso cyo gusuhuza umutima
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe i Yerusalemu, wohereze ijambo ryawe ku buturo bwera, kandi uhanurire igihugu cya Isirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
ukibwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye, ngiye gukura inkota yanjye mu rwubati rwayo, maze ngutsembane n’abakiranutsi n’abanyabyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko rero, ubwo nzagutsembana n’abakiranutsi n’abanyabyaha, ni cyo gituma inkota yanjye izava mu rwubati rwayo yibasiye ibifite umubiri byose uhereye ikusi ukageza ikasikazi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
maze ibifite umubiri byose bizamenya yuko jye, Uwiteka, nakuye inkota yanjye mu rwubati rwayo, ntabwo izarusubiramo ukundi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Nuko rero unihe, mwana w’umuntu, kandi unihire imbere yabo ufite umubabaro mwinshi uguciye umugongo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko nibakubaza bati ‘Igituma uniha ni iki?’ Uzabasubize uti ‘Mbitewe n’inkuru y’ibibi bije, umutima wose uzahamuka n’amaboko yose atentebuke, umutima wose uzakuka, n’intege zose zihinduke amazi. Dore biraje kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Mwana w’umuntu, vuga uhanura uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Vuga uti: Inkota, inkota iratyaye kandi irarabagirana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
yatyarijwe kugira ngo isogote, irarabagirana kugira ngo ise n’umurabyo. Mbese aho twagira ibitwenge? Inkoni y’umwana wanjye ihinyura igiti cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Iyo nkota yatangiwe kugira ngo bayiboneze ibone gukoreshwa. Inkota yatyajwe, ni ukuri yarabagiranishijwe kugira ngo ishyirwe mu kuboko k’umwicanyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Taka ucure umuborogo mwana w’umuntu, kuko ibanguriwe ubwoko bwanjye, ibanguriwe ibikomangoma bya Isirayeli byose byategekewe inkota hamwe n’ubwoko bwanjye. Nuko rero ikubite ku itako.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kuko hariho amakuba, niba inkoni y’agasuzuguro na yo itakiriho bitwaye iki? Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Nuko rero weho mwana w’umuntu, uhumure kandi ukubite mu mashyi, ureke inkota ikubite kabiri ndetse n’ubwa gatatu, ni yo nkota itera uruguma rwica, ni inkota y’ukomeye wakomerekejwe uruguma rwica, yinjiye no mu mazu yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi iyo nkota iteye ubwoba nayibanguriye amarembo yabo yose, kugira ngo imitima yabo ijabuke barusheho gusitara. Yemwe, isa n’umurabyo, ityarizwa gusogota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ishyire hamwe ugana iburyo witeze urugamba, ugana ibumoso aho werekeje amaso yawe hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nanjye nzakubita mu mashyi, kandi ntume uburakari bwanjye butuza. Ni jye Uwiteka ubivuga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Nawe mwana w’umuntu, wishyirireho inzira ebyiri zo kunyurwamo n’inkota y’umwami w’i Babuloni ije, zombi zizava mu gihugu kimwe, ushyireho ikimenyetso, ugishyire aho inzira ijya mu murwa itangiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uzashyireho inzira y’inkota ize i Raba y’Abamoni, n’i Buyuda i Yerusalemu hari ibihome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kuko umwami w’i Babuloni yahagaze mu mahuriro y’inzira, aho izo nzira zombi zitangiriye kugira ngo araguze, akazunguriza imyambi hirya no hino akaraguza terafimu, kandi akareba no mu mwijima wo mu nda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Maze ukuboko kwe kw’iburyo ni ko yereje i Yerusalemu, ngo yishyireho imigogo y’urwicundo yo gusenya inkike z’amabuye, akasamira abazahatsindirwa akavuza induru, agashyiraho n’imigogo yo gusenya amarembo, akaharundaho ibyo kuririraho, akahakikizaho ibihome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nyamara bizababera nk’indagu y’ibinyoma, imbere y’ababarahiye, ariko azabibutsa igicumuro cyabo kugira ngo bafatwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
“Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwateye gukiranirwa kwanyu ko kwibukwa, mugatwikurura ibicumuro byanyu bigatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu mirimo yanyu yose, ubwo mwibutswe muzafatwa ukuboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
“ ‘Nawe uwakomerekejwe uruguma rwica, wa mwami mubi wa Isirayeli we, wasohoweho n’umunsi wawe, mu gihe cy’imperuka uzahanirwa ibibi byawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ni ko Umwami Uwiteka avuze. Ikureho igisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe, icyari hasi ugishyire hejuru kandi icyari hejuru ugicishe bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
“Nawe mwana w’umuntu vuga uhanura uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ibya bene Amoni n’igitutsi cyabo.’ Maze uvuge uti ‘Inkota, inkota irabanguwe, ibonerejwe gusogota kugira ngo irimbure ibe nk’umurabyo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
bakikubonera iyerekwa ry’ubusa, bakuragurira ibinyoma, kugira ngo urambikwe ku majosi y’abanyabyaha bakomerekejwe uruguma rwica, basohoweho n’umunsi wabo, mu gihe cy’imperuka bazahanirwa ibyaha byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ya nkota uyisubize mu rwubati rwayo. Aho waremewe, mu gihugu cya kavukire yawe, ni ho nzagucirira urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Kandi nzagusukaho umujinya wanjye, nguhuhireho umuriro w’uburakari bwanjye. Nzakugabiza amaboko y’abanyarugomo, abahanga bo kurimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Uzaba uwo gukongorwa n’umuriro, n’amaraso yawe azameneka mu gihugu cyose, kandi ntabwo uzongera kwibukwa ukundi kuko jye Uwiteka mbivuze.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: