Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Nawe mwana w’umuntu, mbese uzaca urubanza, uzacira urubanza umurwa uvusha amaraso? Nuko wumenyeshe ibizira byawo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi uzavuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuze ngo: Dore umurwa uvushiriza amaraso muri wo hagati kugira ngo igihe cyawo kigere, kandi wiremera ibigirwamana bituma wiyanduza!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Amaraso wavushije yatumye ugibwaho n’urubanza, n’ibigirwamana wiremeye byarakwanduje, kandi wowe wateye igihe cyawe ko gisohora ndetse ukageza no ku myaka yawe. Ku bw’ibyo ni jye wakugize urw’amenyo ku banyamahanga, ugasekwa n’ibihugu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abari hafi yawe n’abari kure yawe bazaguseka ko uri uw’izina ryanduye, kandi ugira umuvurungano mwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Dore ibikomangoma bya Isirayeli, kimwe kimwe muri wowe, umurimo w’amaboko yabyo ni ukuvusha amaraso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abari muri wowe basuzugura ba se na ba nyina, abashyitsi bakagirirwa urugomo muri wowe, impfubyi n’abapfakazi bakagirirwa nabi muri wowe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Wasuzuguye ibyera byanjye, uzirura n’amasabato yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ababeshyera abandi bari bakurimo kugira ngo bavushe amaraso, abagutuyeho bagaburiye imandwa mu mpinga z’imisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Muri wowe bambura ba se bakabatera ubwambure, kandi bakoza abagore bari mu mugongo isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umuntu akorana ibizira n’umugore w’umuturanyi we, kandi undi akanduza umukazana we amusambanya, undi wo muri wowe agakinda mushiki we basangiye se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abakurimo bakiriye impongano kugira ngo bavushe amaraso, wemeye kwakira indamu y’ubuhenzi n’inyungu zirenze urugero, kandi wabonye indamu kuri bagenzi bawe ubarenganije, ariko jye waranyibagiwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
“ ‘Dore ni cyo cyatumye nkubita ibiganza byanjye ku ndamu z’uburiganya wabonye, no ku bw’amaraso yavushirijwe muri wowe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Mbese umutima wawe uzihangana? Ese n’amaboko yawe azakomera mu minsi nzabiguhaniraho? Jye Uwiteka ni jye wabivuze kandi nzabisohoza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nzagutataniriza mu mahanga nguteragane mu bihugu, ibyo wanduye by’umwanda nzabikumaramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nawe uzaba wiyandurije imbere y’abanyamahanga, maze uzamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Mwana w’umuntu, inzu ya Isirayeli yampindukiye inkamba, bose ni umuringa n’ibati, n’icyuma n’isasu biri mu ruganda, bahindutse inkamba y’ifeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwese mwahindutse inkamba, dore ngiye kubateraniriza muri Yerusalemu hagati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nk’uko bateraniriza ifeza n’umuringa, n’icyuma n’isasu n’ibati mu ruganda, bakabivugutiraho umuriro kugira ngo bishonge, uko ni ko namwe nzabateraniriza hamwe mfite uburakari n’umujinya, abe ari mo mbashyira mbashongeshe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ni ukuri nzabateraniriza hamwe, mbavugutireho umuriro w’uburakari bwanjye muyishongeremo hagati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nk’uko ifeza ishongera mu ruganda ni ko muzayishongeramo hagati, kandi muzamenya yuko jye Uwiteka nabasutseho uburakari bwanjye bukaze.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
“Mwana w’umuntu, ukibwire uti ‘Uri igihugu kitabonejwe, kitavubiwe imvura ku munsi w’uburakari bukaze.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Abahanuzi bacyo bakigiriyemo ubugambanyi, nk’uko intare itontoma igiye mu muhigo bamize ubugingo bw’abantu, ubutunzi n’ibintu by’igiciro cyinshi barabitwaye, bapfakaje benshi muri cyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Abatambyi bacyo bishe amategeko yanjye ku rugomo, banziruriye ibintu byanjye byera. Ntibashyize itandukaniro hagati y’ibyera n’ibitejejwe, ntibamenyesheje abantu gutandukanya ibyanduye n’ibitanduye, kandi n’amasabato yanjye barayirengagije maze nsuzugurirwa muri bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ibikomangoma byo muri bo bimeze nk’amasega agiye mu muhigo, bivusha amaraso bikarimbura ubugingo bw’abantu, kugira ngo bibone indamu y’uburiganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
N’abahanuzi baho babihomesheje ishwagara idakomeye, bakabona iyerekwa ry’ibinyoma kandi bakabahanurira ibinyoma bavuga bati ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka yavuze’, kandi Uwiteka ari nta cyo yavuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Abantu bo mu gihugu bagize urugomo bakajya bambura, ndetse bakagirira nabi abakene n’indushyi, n’uwigendera bakamurenganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Kandi nashatse umuntu muri bo wasana inkike, ngo ahagarare imbere yanjye mu cyuho ahagarariye igihugu kugira ngo ntakirimbura, ariko ntawe nabonye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye bukaze, mbakongeresha umuriro w’umujinya wanjye, maze imigenzereze yabo nyiherereza ku mitwe yabo.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: