Somera Bibiriya kuri Telefone
Ubusambanyi bwa Ohola n’ubwa Oholiba
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, habayeho abagore babiri basangiye nyina
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
maze basambanira muri Egiputa, basambana bakiri inkumi. Aho ni ho amabere yabo yakabakabwaga, amabere y’ubwari bwabo bakayakorakora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Amazina yabo umukuru yitwaga Ohola, na murumuna we yitwaga Oholiba, hanyuma baba abanjye babyara abahungu n’abakobwa. Ayo mazina yabo Ohola ni we Samariya, na we Oholiba ni Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
“Nuko Ohola yari amaze kuba uwanjye hanyuma arasambana, kandi yakundaga abakunzi be bikabije ari bo Bashuri b’abaturanyi be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bari bambaye imyambaro y’imikara ya kabayonga, abategeka n’abatware, bose ari abasore b’igikundiro bafite amafarashi bagenderaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko asambana na bo, ab’imfura zo muri Ashuri bose. Yiyanduzaga ku uwo yakundaga wese n’ibigirwamana byabo byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi ntiyaretse ubusambanyi bwe yagiriye muri Egiputa, kuko baryamanye na we akiri inkumi bagakorakora ku mabere y’ubwari bwe, kandi bakamugwizaho ubusambanyi bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni cyo cyatumye mutanga mu maboko y’abakunzi be, mu maboko y’Abashuri, abo yakundaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko abo bamwambika ubusa, batwara abahungu be n’abakobwa be naho we bamwicisha inkota. Nuko aba akabarore mu bagore kuko bamuciriyeho iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“Nuko na murumuna we Oholiba ubwo yabonaga ibyo yamurushije kugira irari, ubusambanyi bwe burusha ubwa mukuru we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yifuza Abashuri b’abaturanyi be, abategeka n’abatware bari bambaye iby’umurimbo bafite amafarashi bagenderaho, bose ari abasore b’igikundiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko mbona ko yandujwe, kandi yuko bombi ari iri n’iri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Nuko agwiza ubusambanyi bwe kuko yabonye abagabo bashushanyijwe ku rusika, ibishushanyo by’Abakaludaya bishushanishijwe ibara ritukura,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
bakenyeje imishumi mu rukenyerero, n’ibitambaro by’amabara bitendera ku mitwe yabo, bose bagaragara ko ari ibikomangoma, basa n’Abanyababuloni h’i Bukaludaya igihugu cya kavukire yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko ababonye muri ako kanya arabifuza, abatumaho intumwa i Bukaludaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko Abanyababuloni baraza bamusanga ku buriri bw’ubusambanyi, bamwanduza ku busambanyi bwabo ndetse arabiyandurisha, maze umutima we urabazinukwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko agaragaza ubusambanyi bwe yiyambika ubusa, maze umutima wanjye umwikuburaho nk’uko wikubuye kuri mukuru we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko yakomeje kugwiza ubusambanyi bwe, yibuka iminsi yo mu bukumi bwe, igihe yasambaniraga mu gihugu cya Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Akifuza abasambanyi baho bafite umubiri umeze nk’uw’indogobe, bagashyuha nk’amafarashi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uko ni ko wibukije ubusambanyi bwo mu bukumi bwawe, ubwo Abanyegiputa bakabakabaga amabere yawe, bagakorakora ku mabere y’ubwari bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Ni cyo gituma yewe Oholiba we, Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kugukaburira abakunzi bawe, abo umutima wawe umaze kwikuburaho, ngiye kubaguteza baguturutse impande zose:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Abanyababuloni n’Abakaludaya bose, Pekodi na Showa na Kowa hamwe n’abo muri Ashuri bose, abasore b’igikundiro, abategeka n’abatware bose, ibikomangoma n’ab’ibirangirire bagendera ku mafarashi bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Maze bazagutera bafite intwaro n’amagare y’intambara n’atwara ibintu, bari kumwe n’amahanga ateranye. Bazaba bafite ingabo nto n’inini n’ingofero z’ibyuma, bazakugotera impande zose, kandi nzashyira imanza mu maboko yabo maze bagucire imanza nk’uko amategeko yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi nzabibasira mbitewe no gufuha kwanjye bakugirire uburakari bwinshi. Bazaguca amazuru n’amatwi maze imyanya yawe isigaye itsembwe n’inkota, bazajyana abahungu n’abakobwa bawe maze imyanya yawe isigaye izamarwaho n’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bazakwambura n’imyambaro yawe, batware n’iby’uburimbyi byawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uko ni ko nzazana iherezo ry’ibibi byawe bikabije, n’ubusambanyi bwawe wavanye mu gihugu cya Egiputa, kugira ngo utongera kububuriraho amaso cyangwa kuzibuka Egiputa ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“Kuko uku ari ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugushyira mu maboko y’abakwanga, mu maboko y’abo umutima wawe wikubuyeho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
kandi bazagukorera iby’urwangano maze bakunyage ibyo waruhiye byose, bagusige iheruheru wambaye ubusa kandi ubusambanyi bwawe buzagaragazwa, byombi, ibibi byawe bikabije n’ubusambanyi bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ibyo ni byo uzakorerwa kuko wasambanye n’abapagani, ukanduzwa n’ibigirwamana byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Wakurikizaga mukuru wawe, ni cyo gituma igikombe cye ngiye kugishyira mu kuboko kwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
“Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uzanywera ku gikombe cya mukuru wawe, ni kigari kandi ni kinini. Bazakugira urw’amenyo kandi ushinyagurirwe kuko gisendereye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Isindwe n’agahinda bizakuzuramo, kuko ari igikombe gitangarirwa kandi gitera gushoberwa, ari cyo gikombe cya mukuru wawe Samariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Uzakinyweraho ukimare uhekenye n’ibimene byacyo, bigushishimure mu mabere kuko ari jye ubivuze.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati “Kuko wanyibagiwe ukandengaho, hoshi jyana n’ibibi byawe bikabije n’ubusambanyi bwawe!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Uwiteka yongera kumbwira ati “Mwana w’umuntu, mbese uzacira Ohola na Oholiba urubanza? Noneho bamenyeshe ibizira byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Kuko basambanye kandi amaraso bavusha abahindanya ibiganza, basambanye n’ibigirwamana byabo, n’abahungu babo bambyariye babibacishirije mu muriro ngo bakongoke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Ibi na byo ni ibindi bankoreye: mu munsi umwe banduje ubuturo bwanjye bwera, n’amasabato yanjye barayazirura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Kuko igihe biciraga abana babo ibigirwamana byabo, uwo munsi bazanywe mu buturo bwanjye bwera no kubwanduza, kandi dore ni ko bakoreye no mu nzu yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
“Maze kandi mwatumye ku bagabo ba kure, batumweho intumwa baherako baraza, ubabonye uriyuhagira, amaso yawe uyarabaho ibara uriringaniza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
wicara ku buriri bw’icyubahiro, n’ameza atunganirijwe imbere yabwo uyaterekaho imibavu yanjye n’amavuta yanjye ya elayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Kandi urusaku rwo mu rudubi rwa benshi badendeje rwari ruri aho ari, kandi haje n’abantu ba rubanda bazanye n’abasinzi baturutse mu butayu. Nuko bose babambika ibitare by’izahabu ku maboko, n’amakamba meza cyane ku mutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Maze mvuga iby’usaziye mu busambanyi nti ‘Noneho bagiye kumusambanya na we asambane na bo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Nuko baherako bajya iwe nk’abasanga maraya, uko ni ko binjiye kwa Ohola no kwa Oholiba, ba bagore b’intarengwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Kandi abakiranutsi ni bo bazabacira urubanza ko ari abamaraya, bakaba n’abagore bavusha amaraso kuko ari abagore basambana, kandi amaraso bavushaga yahindanije ibiganza byabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Nuko Umwami Uwiteka aravuga ati “Nzabateza igitero mbatange, bateraganirwe hirya no hino kandi basahurwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Igitero kizabicisha amabuye kibatanyaguze inkota bazasogota abahungu babo n’abakobwa babo, amazu yabo bayatwike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Uku ni ko nzaca ubusambanyi mu gihugu, kugira ngo abagore bose bigishwe kudakurikiza ubusambanyi bwanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Kandi bazabitura ubusambanyi bwanyu, mutware ibyaha by’ibigirwamana byanyu, nuko muzamenya yuko ndi Umwami Uwiteka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: