Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana ihōra amahanga
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y’ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n’igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n’inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab’iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakurira imyaka, bazakunywera n’amata.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi i Raba nzahagira ikiraro cy’ingamiya, n’aha bene Amoni mpagire icyarire cy’imikumbi, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Kuko wakomye mu mashyi ukiyerekana umuhamirizo, kandi ukishima hejuru y’igihugu cya Isirayeli, ukakigayisha umutima wawe wose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
nuko dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi ngiye kugutanga ube umunyago w’amahanga, kandi nzaguca mu moko ngutsembe mu bihugu, nkurimbure maze umenye yuko ndi Uwiteka.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu n’ab’i Seyiri bavuga bati ‘Dore, inzu ya Yuda ihwanye n’ayandi mahanga yose’, 2.8-11
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imidugudu uhereye ku midugudu iri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, n’i Bālimeyoni na Kiriyatayimu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
nyihe ab’iburasirazuba batere na bene Amoni, kandi nzabibaha babe bene byo kugira ngo bene Amoni be kongera kwibukwa mu mahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihōra, agacumura cyane ndetse akabihōrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburira ukuboko kwanjye kuri Edomu mucemo abantu n’amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwe n’inkota bageze n’i Dedani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Edomu nzamuhōresha amaboko y’ubwoko bwanjye Isirayeli, kandi uko umujinya wanjye uri n’uburakari bwanjye uko bungana, ni ko bazagenzereza Edomu maze bamenye guhōra kwanjye. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhōra, bagahōra bafite umutima w’urugomo ngo barimbure bakurikije urwangano rw’iteka ryose, 2.4-7; Zek 9.5-7
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburiraho ukuboko kwanjye, n’Abakereti mbatsembeho, ndimbure n’abasigaye mu kibaya cy’inyanja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi nzabasohozaho guhora gukomeye mbahanishe uburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhora kwanjye.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: