Somera Bibiriya kuri Telefone
Igihano cya Egiputa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Mu mwaka wa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi n’ibiri w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, erekeza amaso kuri Farawo umwami wa Egiputa, umuhanurire ubwe na Egiputa hose uvuge uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y’imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana n’imvuvu zawe, kandi nzakuroba ngukure mu nzuzi hamwe n’ayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye n’imvuvu zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi nzakujugunya mu butayu wowe n’amafi yose yo mu nzuzi zawe, uzagwa ku gasozi ntabwo uzararurwa habe no gukoranywa, naragutanze ngo ube ikiryo cy’inyamaswa zo mu isi n’ibisiga byo mu kirere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze abatuye muri Egiputa bose bazamenye yuko ndi Uwiteka, kuko babereye inzu ya Isirayeli inkoni y’urubingo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Igihe bagufashe ukuboko waravunitse ibisate bisatura intugu zabo zose, kandi igihe bakwegamyeho waravunaguritse utuma umugongo wabo wose utentebuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore ngiye kuguteza inkota, nkumareho abantu n’amatungo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi igihugu cya Egiputa kizaba ikidaturwa n’amatongo, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka kuko yavuze ati “Uruzi ni urwanjye kandi ni jyewe waruremye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko rero dore ndakwibasiye nibasiye n’inzuzi zawe, kandi igihugu cya Egiputa nzagihindura ikidaturwa n’amatongo, uhereye ku munara w’i Sevene ukageza mu rugabano rwo muri Etiyopiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nta kirenge cy’umuntu kizahanyura habe n’inzara z’amatungo, kandi hazamara imyaka mirongo ine hataraturwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze igihugu cya Egiputa nzagihindurira amatongo hagati y’ibindi bihugu byabaye imyirare, n’imidugudu yaho iri hagati y’iyindi yahindutse amatongo izamara imyaka mirongo ine ari ko ikiri, kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga mbateragane mu yandi mahugu.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umwami Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo ine nishira, nzakoranya Abanyegiputa mbavane mu mahanga batataniyemo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
kandi nzagarura Abanyegiputa bajyanywe ari imbohe. Nzabagarura mbageze mu gihugu cy’i Patirosi, mu gihugu cya kavukire yabo, maze bahagirire ubwami busuzuguritse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Hazaba inyuma y’ibindi bihugu by’abami byose, kandi ntabwo hazongera kwishyira ejuru y’ayandi mahanga, nzabacebya kugira ngo batazongera gutegeka amahanga ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi ntibazongera kubera inzu ya Isirayeli ibyiringiro, ngo batume ibibi byibukwa by’igihe babisungaga, maze bazamenye yuko ndi Umwami Uwiteka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi, mu kwezi kwa mbere ku munsi wa mbere w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Mwana w’umuntu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yakoresheje ingabo ze umurimo ukomeye ubwo zateraga i Tiro, umutwe wose wapyotse uruhara, urutugu rwose rwarakobotse, kandi nta ngororano yabonye mu by’i Tiro, bona n’ingabo ze ku bw’ibyo yankoreye ahateye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore igihugu cya Egiputa ngiye kukigabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, azajyana abantu baho ajyane n’iminyago yaho ahasahure, ibyo bizaba ingororano z’ingabo ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Namuhaye igihugu cya Egiputa ho ingororano y’ibyo yankoreye, kuko ari jye bakoreraga. Byavuzwe n’Umwami Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Uwo munsi nzatuma ihembe ry’inzu ya Isirayeli rimera, kandi nzaguha kubumburira umunwa hagati yabo, na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: