Somera Bibiriya kuri Telefone
Abungeri ba Isirayeli bahanwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanure ubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungeri ntibakwiriye kuragira intama?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko mwebwe murya ibinure mukiyambika ubwoya, mubaga izibyibushye ariko ntabwo muragira intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n’izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe ntimwazigaruye kandi ntimwashatse izazimiye, ahubwo mwazitegekesheje igitugu n’umwaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko ziratatana kuko ari nta mwungeri, ziba ibiryo by’inyamaswa zose zo mu gasozi, kuko zatatanijwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Intama zanjye zarorongotaniye mu misozi yose no mu mpinga y’umusozi muremure wose. Ni ukuri intama zanjye zatatanijwe mu isi yose, kandi nta waruhije azishaka habe no kuzibaririza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“‘Nuko rero nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa bungeri mwe ati:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri ubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago, zikaba n’ibiryo by’inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri, kandi abungeri banjye ntibaruhije bazishaka, ahubwo abungeri akaba ari bo bimenya ubwabo ntibaragire intama zanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko rero mwa bungeri mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka ngo:
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Dore nibasiye abungeri, nzababaza intama zanjye kandi nzababuza kuziragira, kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenya ubwabo. Nzakiza intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyokurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye kubaririza intama zanjye nzishake.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uko umwungeri ashaka umukumbi we mu gihe ari mu ntama ze zatataniye kure, ni ko nzashaka intama zanjye, nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye mu munsi w’ikibunda n’umwijima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi nzazizana nzikuye mu mahanga, nziteranirize hamwe nzikuye mu bihugu. Nzazizana nzigeze mu gihugu cyazo bwite, nziragire ku misozi ya Isirayeli iruhande rw’imigezi n’ahatuwe hose ho mu gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nzaziragira mu rwuri rwiza kandi ikiraro cyazo kizaba mu mpinga z’imisozi ya Isirayeli. Ni bwo zizarara mu kiraro cyiza, zikarisha urwuri rwiza rwo ku misozi ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Jye ubwanjye ni jye uziragirira intama zanjye kandi nziruhure. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
“‘Izari zazimiye nzazishaka, n’izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza, ariko izibyibushye n’izifite imbaraga nzazirimbura, zose nzaziragiza gukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“‘Kandi nawe mukumbi wanjye, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye guca urubanza rw’amatungo n’ayandi, n’urw’amasekurume y’intama n’amasekurume y’ihene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nimwumve, mwarishije urwuri rwiza. Mbese mwarabisuzuguye bituma muvungagura urusigaye? Mwashotse amazi y’urubogobogo, mwarabisuzuguye bituma mwangiza ayo mushigaje mukayatoba?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze intama zanjye zo zirya ibyo mwavungavunze, zikanywa ayo mwatobye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka ababwira ati: Dore jye, jye ubwanjye ngiye guca urubanza rw’intama zibyibushye n’izindi zonze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kuko mwabyigishije izirwaye zose urubavu, mukazisunikisha igitugu, mukazitera amahembe yanyu kugeza ubwo mwazitatanirije kure,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
ni cyo gituma ngiye kurokora umukumbi wanjye, ntabwo zizaba iminyago ukundi, kandi nzaca urubanza rw’amatungo n’ayandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nzaziha umwungeri umwe uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Azazikenura kandi azazibera umwungeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nanjye Uwiteka nzaba Imana yazo, umugaragu wanjye Dawidi azibere igikomangoma. Ni jye Uwiteka wabivuze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi nzasezerana na zo isezerano ry’amahoro, inyamaswa z’inkazi nzazimara mu gihugu, maze zibere amahoro mu butayu kandi ziryamire mu bikumba byo mu mashyamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“ ‘Izo ntama zanjye n’imyanya ikikije umusozi wanjye, byose nzabigira ibihesha umugisha, kandi nzavubira imvura mu gihe cyayo. Hazagwa imvura y’umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Maze igiti cyo mu gasozi kizera imbuto zacyo, ubutaka buzera umwero wabwo, zizibera amahoro mu gihugu cyazo, kandi zizamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze kuzica ku mugozi w’uburetwa, no kuzirokora nzivanye mu maboko y’abazihataga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ntabwo zizongera kuba iminyago y’abanyamahanga, cyangwa gutanyagurwa n’inyamaswa zo mu gihugu, ahubwo zizibera amahoro ari nta wuzitera ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nzazimereza urwuri ruzazibera ikirangirire, kandi ntabwo zizongera kwicirwa n’inzara mu gihugu, cyangwa gukozwa isoni n’amahanga ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Na zo zizamenya yuko jye Uwiteka Imana yazo ndi kumwe na zo, kandi yuko inzu ya Isirayeli ari yo bwoko bwanjye.Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Namwe ntama zanjye, intama z’urwuri rwanjye, muri abantu nanjye ndi Imana yanyu.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: