Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibya Gogi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe kuri Gogi wo mu gihugu cya Magogi, umwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
maze umuhanurire uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nzagusubiza inyuma nshyire indobo mu nzasaya zawe, maze nkuzanane n’ingabo zawe zose, amafarashi n’abayagenderaho bose bitwaje intwaro zishyitse, n’igitero kinini gifite ingabo nto n’ingabo nini, bose bambaye inkota,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
ab’i Buperesi no muri Etiyopiya n’i Puti bari kumwe na bo, bose bafite ingabo nini n’ingofero z’icyuma,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
na Gomeri n’ingabo ze zose, ab’inzu ya Togaruma b’ahahera h’ikasikazi n’ingabo ze zose, ndetse n’amahanga menshi ari kumwe nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ube witeguye, ni ukuri witegure wowe n’ibitero byawe byose biguteraniyeho, kandi ubabere umugaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Iminsi myinshi nishira uzagendererwa, mu myaka y’iherezo uzaza mu gihugu cyari cyaramazwe n’inkota hanyuma kikagarurwa, kikababwamo n’ubwoko bwateranirijwe hamwe buvuye mu moko menshi, bukajya ku misozi ya Isirayeli yahoze ari amatongo, ariko bwazanywe buvanywe mu mahanga, kandi bazaba biraye bose uko bangana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nawe uzazamuka uze umeze nk’umugaru, uzaba umeze nk’igicu gitwikira igihugu wowe n’ingabo zawe zose, n’amahanga menshi ari kumwe namwe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi uzagira icyo wibwira, kandi uzagira imigambi mibi maze uvuge uti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
‘Ngiye kuzamuka ntere igihugu kirimo ibirorero bidafite inkike, ntungure abaguwe neza bari biraye, bose uko bangana batuye ahatari inkike z’amabuye kandi nta myugariro ihari cyangwa amarembo, mbone uko nsahura nkajyana iminyago,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kugira ngo uramburire ukuboko kwawe ku matongo yongeye guturwamo, no ku bwoko bwateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukibonera amatungo n’ibintu kandi butuye mu isi hagati.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Sheba na Dedani n’abagenza b’i Tarushishi n’imigunzu y’intare yaho yose bazakubaza bati ‘Mbese uzanywe no gusahura? Igitero cyawe se wagiteranirije kuza kunyaga no gusahura ifeza n’izahabu, no gushorera amatungo n’ubutunzi, no kunyaga iminyago ikomeye?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Nuko rero mwana w’umuntu, uhanure maze ubwire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uwo munsi, igihe ubwoko bwanjye Isirayeli buzaba bwiraye, mbese ntuzabimenya?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Icyo gihe uzaza uvuye mu gihugu cyawe ahahera h’ikasikazi, wowe n’amahanga menshi ari kumwe nawe bose bagendera ku mafarashi, igitero kinini n’ingabo nyinshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
maze uzazamuka utere ubwoko bwanjye Isirayeli umeze nk’igicu gitwikiriye igihugu. Ku minsi y’imperuka nzatuma utera igihugu cyanjye kugira ngo amahanga akurizeho kumenya, igihe nziyerekanira muri wowe imbere yabo ko ndi Uwera, yewe Gogi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese ni wowe uwo navugaga kera cyane, mvugiye mu bagaragu banjye b’abahanuzi ba Isirayeli, bahanuye mu myaka myinshi icyo gihe yuko ari wowe nzohereza kubatera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“‘Uwo munsi igihe Gogi azatera igihugu cya Isirayeli, uburakari bwanjye buzatunguka mu maso hanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kuko navuganye ifuhe ryanjye n’umuriro w’uburakari byanjye nti: Ni ukuri, uwo munsi hazaba igishyitsi gikomeye mu gihugu cya Isirayeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
gituma amafi yo mu nyanja n’ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba n’ibyikurura bikururuka hasi byose, n’abantu bose bari ku isi bihindira umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izubikwa, ahacuramye hatenguke kandi inkike zose ziridukire hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nzahamagaza inkota yo kumutera imusange mu misozi yanjye yose, ni ko Umwami Uwiteka avuga, umuntu wese yuhire mwene se inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nzamusohorezaho amateka yanjye, muteze indwara ya mugiga no kuva amaraso, kandi we n’ingabo ze n’amahanga menshi ari kumwe na we nzabamanurira imvura y’inkundura, mbateze amahindu manini y’urubura rukomeye n’umuriro n’amazuku.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uko ni ko nzagaragaza icyubahiro cyanjye no kwera kwanjye, kandi nzimenyekanisha imbere y’amahanga menshi, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.’

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: