Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
“Nuko rero mwana w’umuntu, uhanurire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nzagusubiza inyuma, ngushorere nkuzamure uturutse ahahera h’ikasikazi, nkugeze ku misozi ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umuheto wawe uri mu kuboko kwawe kw’ibumoso nzawugutesha, n’imyambi yawe iri mu kuboko kwawe kw’iburyo nyigushe hasi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uzagwa ku misozi ya Isirayeli wowe n’ingabo zawe n’amahanga ari kumwe nawe, nzakugabiza ibisiga by’amoko yose bikugāshe, n’inyamaswa zo mu gasozi ngo zigutanyaguze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uzagwa ku gahinga kuko ari jye wabitegetse. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze nzohereza umuriro kuri Magogi no ku bantu baturaga mu birwa bīrāye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Izina ryanjye ryera nzarimenyekanisha mu bwoko bwanjye Isirayeli, kandi ntabwo nzareka izina ryanjye ngo bongere kurikerensa ukundi, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“‘Dore biraje kandi bizasohora, uyu ni wa munsi navugaga. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze abatuye mu midugudu ya Isirayeli bazasohoka bacane intwaro bazitwike, ingabo nto n’inini n’imyambi n’inshyimbo n’amacumu, bazamara imyaka irindwi bakizitwika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ntabwo bazajya gusenya inkwi mu gasozi, cyangwa kugira izo batema mu ishyamba kuko bazacana intwaro, bagasahura ababasahuye, bakanyaga ababanyaze. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
“‘Uwo munsi nzaha Gogi aho guhambwa ho muri Isirayeli, ikibaya cy’abagenzi kiri aherekera iburasirazuba h’inyanja, bitume abagenzi batakihanyura. Aho ni ho bazahamba Gogi n’inteko ze zose, maze bahite ikibaya cya Hamoni Gogi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ab’inzu ya Isirayeli bazamara amezi arindwi babahamba, kugira ngo batunganye igihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni ukuri abantu bose bo mu gihugu bazabahamba, bizababera icyubahiro umunsi nzakuzwa. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi bazatora abantu bo kujya babikora iteka, bagende igihugu bararuza intumbi z’abagenzi zasigaye ku gasozi kugira ngo bahatunganye, amezi arindwi nashira bajye gushakura izipfuritse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi abanyura mu gihugu bazahanyura, nihagira ubona igufwa ry’umuntu azarishyireho ikimenyetso, kugeza ubwo abahambyi bazarihamba mu kibaya cya Hamoni Gogi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi izina ry’umudugudu umwe uzitwa Hamoni. Uko ni ko bazatunganya igihugu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
“Nuko rero mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ubwire ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa zose zo mu ishyamba uti ‘Nimuteranire hamwe muze, mwikoranirize hamwe muturutse impande zose muze ku gitambo cyanjye mbatambiriye, igitambo gikomeye cyo ku misozi ya Isirayeli, kugira ngo murye inyama kandi munywe n’amaraso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Muzarya inyama z’intwari kandi munywe amaraso y’abami bo mu isi, n’ay’amasekurume y’intama n’ay’abana bazo, n’ay’ihene n’ay’amapfizi byose ari ibibyibushye by’i Bashani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi muzarya ibinure muhage munywe n’amaraso musinde, iby’igitambo nabatambiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Muzahāgira ku meza yanjye, muhagijwe n’amafarashi n’amagare y’intambara n’intwari n’ingabo zose.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
“Ubwiza bwanjye nzabushyira hagati y’amahanga, kandi amahanga yose azabona amateka yanjye nasohoje, n’ukuboko kwanjye nabaramburiyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uko ni ko ab’inzu ya Isirayeli bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, uhereye uwo munsi no mu bihe bizakurikiraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi amahanga azamenya yuko ab’inzu ya Isirayeli bajyanywe ho imbohe bahowe ibicumuro byabo, kuko bancumuyeho bigatuma mbakuraho amaso nkabatanga mu maboko y’ababisha babo, bose bakicishwa inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nabagiriye nabi nkurikije umwanda wabo n’ibicumuro byabo, mbima amaso yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Noneho ngiye kugarura Abayakobo bajyanwe ari imbohe, mbabarire ab’inzu ya Isirayeli bose, kandi ndinde icyubahiro cy’izina ryanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nibamara gukozwa isoni bahaniwe ibicumuro byabo byose bancumuyeho, bazatura mu gihugu cyabo bīrāre ari nta wubatera ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Nimara kubagarura mbavanye mu moko, mbateranirije hamwe mbakuye mu bihugu by’ababisha babo, ni bwo nziyerekanira muri bo imbere y’amahanga menshi ko ndi Uwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo ubwo natumye bajyanwa mu mahanga ari imbohe, nkabagarura mu gihugu cyabo bwite ari nta wo muri bo nzaba mpasize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ntabwo nzongera kubima amaso ukundi, kuko nasutse Umwuka wanjye ku nzu ya Isirayeli.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: