Somera Bibiriya kuri Telefone
Ashushanya i Yerusalemu uko hazagotwa n’abanzi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko nawe, mwana w’umuntu, wishakire ibumba rishashe urirambike imbere yawe, urishushanyeho umurwa ari wo Yerusalemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
maze uwugererezeho kandi uwukikizeho ibihome, uwurundeho ibyo kuririraho kandi uwugoteshe n’ingando, uwushingeho imigogo y’urwicundo yo gusenya inkike z’amabuye impande zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi wishakire icyuma gikarangwaho, ugishyirireho kukubera inkike y’icyuma hagati yawe n’umurwa, uwuhangeho amaso kandi uzawugoteshe ingerero. Ibyo bizabera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze kandi uryamire urubavu rwawe rw’ibumoso, urugerekeho igicumuro cy’inzu ya Isirayeli uko umubare w’iminsi uzaharyamira ungana, ni yo uzishyiraho igicumuro cyabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko imyaka y’igicumuro cyabo nayikunganirije n’umubare w’iminsi, ari yo minsi magana atatu na mirongo urwenda. Ni ko uzishyiraho igicumuro cy’inzu ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Maze kandi nurangiza iyo, uzaryamire uruhande rwawe rw’iburyo wishyireho igicumuro cy’inzu ya Yuda, uhamare iminsi mirongo ine, umunsi wose nawukunganyirije n’umwaka umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi uzerekeze amaso yawe kuri Yerusalemu hagoswe, ukuboko kwawe kwambaye ubusa, maze uhahanurire ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Dore ngushyizeho imigozi kandi ntabwo uzahindura urundi rubavu, kugeza igihe iminsi yo kugota kwawe izaba irangiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Wishakire n’ingano na sayiri, n’ibishyimbo n’inkunde n’amasaka n’amashaza, maze ubishyire mu nkono imwe ubicucume bibe inombe. Iminsi uzaryamira urubavu uko ari magana atatu na mirongo urwenda, ibyo ni byo bizagutunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi urugero rw’ibyokurya uzarya ni shekeli makumyabiri mu munsi, uzajye ubirya rimwe na rimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
N’urugero rw’amazi uzajya unywa ni incuro ya gatandatu ya hini, na yo uzajye uyanywa rimwe na rimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ibyo byokurya uzajye ubirya nk’imitsima ya sayiri, kandi uzajye ubitekeshereza amabyi y’abantu imbere yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze Uwiteka aravuga ati “Uko ni ko Abisirayeli bazarira ibyokurya byabo byandavuye mu banyamahanga, aho ngiye kubatataniriza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Maze ndavuga nti “Yee baba we, Mwami Uwiteka! Dore ntabwo ubugingo bwanjye bwigeze guhumana, kuko uhereye mu buto bwanjye ukageza n’ubu ari ntabwo nigeze kurya intumbyi cyangwa icyatanyaguwe n’inyamaswa, kandi ntabwo inyama zanduye zigeze mu kanwa kanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze arambwira ati “Dore amabyi y’abantu nyagukuyeho, nguhaye ibisheshe by’amase y’inka uzabe ari byo utekesha ibyokurya byawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Arongera arambwira ati “Mwana w’umuntu, dore umutsima ni wo rushingikirizo rw’ab’i Yerusalemu ngiye kurukuraho.Bazarya ibyokurya bagerewe bahagaritse umutima, kandi bazanywa amazi bagerewe bashishwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uko ni ko bazabura ibyokurya n’amazi, bose bazashoberwa babe ubutarutana, babe abayuku bazize igicumuro cyabo.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: