Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze angarura mu nzira y’irembo ry’ubuturo bwera riri inyuma ryerekeye iburasirazuba, ariko ryari ryugariwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko Uwiteka arambwira ati “Iri rembo rihore ryugariye, ntirikugururwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yarinyuzemo ni cyo gituma rihora ryugariye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umwami ni we uzahicara, afungurire imbere y’Uwiteka kuko ari umwami. Ajye yinjira anyuze mu nzira y’ibaraza ry’iryo rembo, kandi nasohoka abe ari yo anyuramo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze anjyana mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, angeza imbere y’urusengero. Nuko ndebye mbona ubwiza bw’Uwiteka bwuzuye inzu y’Uwiteka, mperako ngwa nubamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w’umuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y’urusengero rw’Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa h’urwo rusengero n’ahasohokerwa hose h’ubuturo bwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Uzabwire ba bagome ari bo ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
ubwo mwazanye abanyamahanga badakebwe mu mutima no ku mubiri mu buturo bwanjye bwera ngo babwanduze, ari bwo nzu yanjye, igihe mutanze umutsima wanjye n’ibinure n’amaraso, maze bakica isezerano ryanjye bakongera ibizira byanyu byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi ntimwitondera umurimo w’ubuturo bwanjye bwera, ahubwo mwabashyize mu kigwi cyanyu ngo bakore umurimo w’ubuturo bwanjye bwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nta munyamahanga udakebwe mu mutima no ku mubiri uzinjira mu buturo bwanjye bwera, habe n’uwo mu banyamahanga bari mu Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“ ‘Kandi n’Abalewi banyimūye, igihe Abisirayeli bayobye bakanta bagakurikira ibigirwamana byabo, bazagibwaho n’ibibi byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko bazakora mu buturo bwanjye bwera ari abakumirizi b’amarembo y’urusengero, kandi bakore n’imirimo yo mu rusengero, bazajya babaga ibitambo byoswa n’ibindi bitambo bya rubanda, kandi bahagarare imbere yabo ngo babakorere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuko babakoreye bari imbere y’ibigirwamana byabo, bakabera ab’inzu ya Isirayeli igisitaza cyo kubacumuza, ni cyo cyatumye mbaramburiraho ukuboko kwanjye, kandi bazagibwaho n’ibibi byabo. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ntabwo bazanyegera, ngo bankorere umurimo w’ubutambyi, cyangwa kugira icyo begera cyo mu bintu byanjye byera biri ahera cyane, ahubwo bazagibwaho no gukozwa isoni kwabo, n’ibizira bakoze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nyamara nzabagira abarinzi b’urusengero, mbahe gukora umurimo waho n’imirimo yose ikwiriye kurukorerwamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“‘Abatambyi b’abalewi bene Sadoki bajyaga bakora umurimo wo mu buturo bwanjye bwera igihe Abisirayeli bayobye bakanyimūra, ni bo bazanyegera kugira ngo bankorere. Bazajya bampagarara imbere banture ibinure n’amaraso. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi bazajye binjira mu buturo bwanjye bwera begere ameza yanjye kugira ngo bankorere, bakurikize amategeko yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nibinjira mu marembo y’urugo rw’imbere bazajya baza bambaye imyambaro y’ibitare. Ntibakagire icyo bambara kirimo ubwoya igihe bakorera ku marembo y’urugo rw’imbere no mu rusengero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bajye bambara ibitambaro by’ibitare ku mutwe, bambare n’amakabutura y’ibitare, ntibakagire icyo bambara cyabatera gututubikana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi nibasohoka bagiye mu rugo rw’inyuma ari rwo rwa rubanda, bajye biyambura imyambaro yabo, iyo bambara bakorera Imana, bayibike mu byumba byera maze bambare indi myambaro kugira ngo bateza rubanda bambaye iyo myambaro yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
“‘Kandi ntibakimoze cyangwa ngo batereke umusatsi, bajye biyogoshesha gusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ntihakagire uwo mu batambyi unywa inzoga igihe bagiye kwinjira mu rugo rw’imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzw, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rw’ab’inzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe n’abatambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“‘Bajye bigisha ubwoko bwanjye gutandukanya ibyera n’ibitejejwe, kandi babumenyeshe ibyanduye n’ibitanduye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nihaba urubanza bajye baruca bakurikije ibihwanye n’amategeko yanjye, kandi bajye bakomereza amategeko yanjye n’amateka yanjye mu birori byanjye byategetswe byose, beze n’amasabato yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
“‘Ntibakegere intumbi y’umuntu kugira ngo badahumana, keretse se w’uwo mutambyi cyangwa nyina, cyangwa umuhungu we cyangwa umukobwa we, cyangwa uwo bava inda imwe cyangwa mushiki we udafite umugabo, abo ni bo bakwihumanisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Namara guhumanuka bamubarire iminsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Umunsi azasubira mu buturo bwera mu rugo rw’imbere kugira ngo ahakorere, azatanga igitambo cye gitambirirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
“‘Kandi bazagira umwandu. Ni jye mwandu wabo, mwe kuzagira umwandu mubaha muri Isirayeli, ni jye mwandu wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bajye barya ituro ry’ifu n’igitambo gitambirwa ibyaha, n’igitambo gikuraho urubanza, kandi ikintu cyose cyashinganiwe Imana mu Bisirayeli kibe icyabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Umuganura w’imyaka yose n’amaturo yose y’ibyo mwejeje muzatanga, bibe iby’abatambyi kandi mujye muha abatambyi umuganura w’irobe ryanyu, kugira ngo amazu yanyu ahabwe umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abatambyi ntibakagire icyo barya cyabyukiwe cyangwa igikanka, ari ikiguruka cyangwa itungo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ezekiyeli igice cya: